Twiteguye neza, abashaka guhungabanya umutekano ntibazabigeraho-IGP Dan Munyuza

Mu kiganiro cyahuje Polisi y’Igihugu n’itangazamakuru ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu Tariki 16 Ugushyingo 2018, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yahamije ko abarotera ku mbuga nkoranyambaga amanywa n’ijoro ko bashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bari mu nzozi batazageraho.

Mu mvugo ye adaciye ku ruhande, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Munyuza yagize ati ” Icyo nabwira bagenzi banjye hano, harimo n’abanyamakuru ni uko abifuza guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu muri iyi minsi aho bari turahazi, icyo batekereza turakizi, nabizeza mwese ko nta washaka guhungabanya umutekano w’Igihigu cyacu ubungubu ngo abigereho.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yakomeje agira ati” Ni intambara barwanira kuri internet ( murandasi) n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ariko uko bimeze abo bafite ibyo byifuzo byo guhungabanya umutekano, usanga ari urusaku gusa n’ibindi wakwita ko ari inzozi. Umuntu ntabwo wamubuza kurota kumanywa cyangwa n’ijoro, ariko mu by’ukuri ni ukurota ntacyo bashobora kugeraho, ibyo byo turabizi neza.”

IGP Dan Munyuza, yahamagariye aba barota kuba bahungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ko aho gukomeza kurota inzozi badateze kugera ho babireka, ahubwo bakaza bagafatanya n’abandi banyarwanda kugeza umutekano ushimishije ku banyarwanda, igihugu kigakomeza gutera imbere.

Muri iki kiganiro, abanyamakuru basabwe by’umwihariko gukomeza ubufatanye na Polisi mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ibyugarije urubyiruko cyane nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Twiteguye neza, abashaka guhungabanya umutekano ntibazabigeraho-IGP Dan Munyuza

  1. Rukundo November 16, 2018 at 3:04 pm

    Ibi umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ndemeranya nawe rwose, abo bibwira ko bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu baribeshya kuko abanyarwanda twese tuzi amateka mabi twanyuzemo, niyompamvu ntawuzongera kuduca mu rihumye.

Comments are closed.