• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
21/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
21/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
21/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Nyarugenge: Abasore 2 b’abanyeshuri bakekwaho kwiba mudasobwa batawe muri yombi

Umwanditsi
November 19, 2018

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura bwa mudasobwa.

Safari Ishimwe Sedrick ufite imyaka 17 y’amavuko na mugenzi we Hakizimana Kevin w’imyaka 19 y’amavuko, bombi bafashwe bamaze kwiba mudasobwa ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa Laptop HP indi yo mu bwoko bwa Desktop.

Aba basore  ubusanzwe b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, bakekwaho kwiba mudasobwa z’uwitwa Mahoro Vital wari warabacumbikiye mu nzu ye babana.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore wari waracumbikiye bariya banyeshuri ngo yabagiriye icyizere abaha imfunguzo z’icyumba cye baheraho biba mudasobwa yabikagamo.

CIP kayigi, yaboneyeho gukangurira abantu kujya bitondera abo bacumbikira haba mu gihe kigufi cyangwa kirekire, bakabaka imyirondoro yabo yuzuye kugira ngo nibagira icyo bahungabanya bizorohe kubakurikirana.

Yagize ati: “Hari abantu batari inyangamugayo, aho ubizera bakaguhemukira cyane nk’uko uyu Mahoro yizeye bagenzi be yari acumbikiye bakabyuririraho bakamwiba. Abantu mugire ubwitonzi mu byo mukora kuko abahemu baracyariho.”

CIP Kayigi yibukije abantu kwitwararika umutekano w’ibintu byabo muri izi mpera z’umwaka kuko ngo ariho ubujura bukabya umuvuduko hagamijwe gushaka ubushobozi bwo kwishimisha mu bihe by’iminsi mikuru.

Ati “Abantu bakwiye kwibuka ko mu mpera z’umwaka ubujura bwiyongera bitewe n’abashakisha ku ngufu amafaranga yo kwishimisha mu minsi mikuru. Ikindi ni ukwitondere abo bacumbikira bakajya babaka imyirondoro kandi bakabamenyekanisha mu mudugudu ku buryo uwahemuka byakoroha kumufata.”

Yasabye uruhare rwa buri wese mu kuburizamo no kugukumira icyaha kitaraba kandi hagatangwa amakuru ku gihe kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza.

Aba basore babiri bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha-RIB kugira ngo ibyo bakekwaho bikorweho iperereza.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga