Kamonyi: Imihigo yanyu, intego yanyu ntabwo mugendana – Guverineri CG Emmanuel K. Gasana

Inama mpuzabikorwa yahuje inzego zitandukanye mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, umuyobozi w’Intara y’amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana yasabye buri wese guha agaciro ibyo akora, kubigira ibye, gukurikiza impanuro z’Umukuru w’Igihugu no gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kwesa Imihigo.

Guverineri CG Gasana, yabajije abitabiriye inama impamvu bataba abambere mu Kwesa imihigo nk’uko bitwa “Abesamihigo”, bamwe bagasubiza ko biterwa no kubigiramo umwete muke, abandi ngo ni impamvu za bamwe mu baturage bananirana n’ibindi. Aha niho Guverineri yashingiye abasaba gushyira hamwe no kumva ko ibyo bakora bishoboka mu gihe buri wese abigize ibye kandi abayobozi bakegera abaturage.

Yagize ati” Namenye y’uko Imihigo yanyu, Intego yanyu, ntabwo mwese mugendana! kandi nyamara ndabibabwiye, kuva nonaha ng’aha, mukore uko mushoboye kose mubigire ibyanyu.” Yababwiye ko niba bimwe mubyo yababajije hari abatabizi mu nama nk’iyi, ko bitashoboka ko abaturage bayobora babimenya.

Ahereye ku kuba Abanyakamonyi bahamagarwa “ Abesamihigo bakikiriza ngo Iterambere rirambye, aho kandi banafite indirimbo y’Abesamihigo, yabasabye kwihesha agaciro muri iyi ndirimbo no mu bikorwa byabo, ikiri icyabo kandi kiri mu ntego bafite bakagikora bashyize hamwe, bumva ko ibyo bakora ari ibyabo.

CG Gasana, yasabye abayobozi batandukanye gukora cyane, kumva ko mubyo bakora bidashingira gusa ku kwigisha abaturage ahubwo bisaba kujyana nabo mubyo bakora, bakabegera bagafatanya.

Abitabiriye iyi nama, bibukijwe ko icyerekezo cya Perezida Paul Kagame ari; Umutekano, Amahirwe aganga n’Imibereho myiza ku banyarwanda. Ibi buri wese yasabwe kubyumva neza akabigira ibye bikamufasha.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana yabwiye abitabiriye inama ko abayobozi bakora ibinyuranije n’ibyo bemerewe bagiye gukorwamo bakerekezwa aho bakwiye kujya, bakabazwa ibyo bakwiye kubazwa.

Iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere, yitabiriwe n’Abakuru b’Imidugudu bose, abahagarariye njyanama z’utugari n’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose, Inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’abandi.

CG Gasana, yasabye buri wese witabiriye inama guhagurukana ingamba zo gukora, kwegera abaturage ariko kandi no kujya batanga raporo zuzuye kandi ku gihe. Bibukijwe ko bose babashije kumva neza icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu ndetse bagakora neza ibyo bashinzwe, abaturage basaga ibihumbi 380 b’Abanyakamonyi ngo nta kabuza n’umwanya wa mbere mu kwesa imihigo ntawawubatwara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →