• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Nyabihu: Hamenwe Litiro 1500 z’inzego z’inkorano zitemewe

Umwanditsi
December 5, 2018

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018, Polisi mu karere ka Nyabihu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bakoze ibikorwa byo gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano hafatwa Litiro 1500 zizwi ku izina rya “muriture” aho zahise zimenerwa mu ruhame.

Ibi bikorwa byakorewe mu murenge wa Rugera  aho mu rugo rw’uwitwa Nsanzimana Protais w’imyaka 36 y’amavuko ruherereye mu kagari ka Nyarutembe hafatiwe Litiro 1500 zinzoga y’inkorano izwi nka muriture akora akoresheje ibintu bitandukanye birimo umutobe w’ibitoki, amazi, isukari, amatafari ahiye, pakimaya n’imisemburo yifashishwa bakora amandazi  ndetse n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Umuyobozi w’umurenge wa Rugera, Bizimana Placide yabwiye abaturage ko inzoga z’inkorano zitemewe ari intandaro y’ubukene n’imibereho mibi kubagize umuryango.

Yagize ati “Izi nzoga usibye kuba zikurura ibihano  kubazikora n’abazicuruza, abazinywa nabo zigira ingaruka ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo izi nzoga zibashe gufatwa.

Yagize ati “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’izi nzoga kuko nazo zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi k’umutekano w’abaturage n’ubuzima bwabo. Turabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo habeho gukumira ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge”

CIP Gasasira yongeye kwibutsa abaturage ko izi nzoga zigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu zigomba gukumirwa na buri wese.

Yagize ati “Zigira uruhare mu gukurura urugomo; ubujura, ihohotera, ndetse n’amakimbirane mu miryango. Tukaba dushishikariza ababyeyi bari aha kumva ububi bw’izi nzoga kuko nazo zibarirwa mu biyobyabwenge bakazirinda abana babo.”

Inzoga z’inkorano zafatanwe Nsanzimana Protais  zahise zimenerwa mu ruhame nawe ashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo acibwe amande nkuko amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuziranenge (RSB) abiteganya.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga