Kamonyi: Gitifu w’Akagari na SEDO batawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma na SEDO( Social Economic development Officer)  w’aka Kagari batawe muri yombi kuri uyu wa kane tariki 6 Ukuboza 2018. Ni nyuma yo gukekwaho ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya Mituweli z’abaturage.

Kuri uyu wa kane mu masaya ya mbere ya saa sita nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma ndetse na SEDO w’aka Kagari batwawe na Polisi. Bombi, bamaze iminsi bakekwaho kurya amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima-Mituweli, z’abaturage.

Mbonigaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yahamirije intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bakozi babiri bo mu Kagari kari mu Murenge we ari impamo. Avuga kandi ko nk’ubuyobozi hari icyo bari bukore mu rwego rwo kurinda abaturage ngo hatagira ubura Serivise akeneye.

Yagize ati” Polisi yatwaye Gitifu w’Akagari ka Ngoma na SEDO wako. Kuba bagiye kubazwa ibyo bakekwaho ntabwo biri butume abaturage b’aka Kagari babura Serivise bakeneye. Turafata umwe mu bakozi b’Umurenge ajye gufatanya na DASSO uhari kugira ngo umuturage atagira serivise abura.”

Aba bombi uko batwawe, bari bamaze igihe bakurikiranwa ndetse bahamagazwa n’inzego zitandukanye mu Karere babazwa iby’amafaranga bivugwa ko asaga ibihumbi 700 y’abaturage yagombaga kwishyurwa Mituweli.

Uretse aba bayobozi babiri bo mu Kagari ka Ngoma ho muri Nyamiyaga, amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko undi muyobozi mu rwego rw’Akagari mu Murenge wa Rukoma wari wahamagajwe ngo abazwe ibyamuvugwagaho ku ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya Mituweli z’abaturage yarekuwe.

Ibibazo bya bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi bikekwa ko bariye amafaranga y’abaturage ya Mituweli, bikomeje kuvugwa hirya no hino mu Mirenge kugera n’aho bamwe mu baturage basabye inzego bireba kumanuka zigakora iperereza ryimbitse mu bayobozi bakeka ko batitwaye neza mu mafaranga ya Mituweli z’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →