• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye

Umwanditsi
December 12, 2018

Abapolisi 102 bayobora abandi mu duce twose tw’igihugu bagiranye inama igamije kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kazi k’igipolisi, aho abapolisikazi basabwe kurushaho kwiyubakamo icyizere kuko bashoboye.

Ni inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, abayitabiriye bakaba basabwe kubaka icyizere n’ubushobozi bw’umupolisikazi kugira ngo umubare w’abahabwa inshingano zikomeye urusheho kwiyongera kandi bazuzuze uko bikwiye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yasobanuye ko iyi nama ari kimwe mu byitezweho guhindura imyumvire n’imikorere ya bamwe bagitekereza ko hari ibyo badashoboye, bakabiharira abandi.

Yagize ati “Ntawe udafite ubushozi n’ubwo yenda bwaba burutana. Icyibanze ni ukwiyumvamo ko ushoboye, ubundi ukigirira icyizere kandi ugahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo ushoboye.”

Yabibukije ko muri iki gihe ubufatanye aribwo bw’ingenzi mu kugera ku cyo abantu biyemeje, abasaba guhuza imbaraga zigamije kunoza inshingano kandi buri wese abigizemo uruhare.

Ati “Ibi si abapolisi bireba gusa, ni ibya buri wese kuko ubufatanye burakenewe mu nzego zose kugira ngo tugire icyo tugeraho kandi buri wese aterwe ishema n’uruhare yabigizemo.”

DIGP Namuhoranye yakebuye abantu badahindura imyumvire bagahora bumva ko umugore n’umugabo badakora akazi kangana, agira inama abameze batyo guhinduka kuko aribyo bizatuma abanyarwanda bagera kubyo bifuza.

Jean Bosco RUDASINGWA ushinzwe imishinga n’ibikorwa mu muryango uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC) yavuze ko ihame ry’uburinganire ari ikintu kiraje ishinga Isi yose bitewe n’umumaro byagiriye abiyemeje kubigeraho.

Ati“Abantu bari mu byiciro bitandukanye, abatabikozwa, ababyumva gake, abashaka kubyumva, abari mu nzira n’abiyemeje kubigeraho. Buri wese akwiye kubahiriza ihame ry’uburinganire, buri wese agahabwa umwanya akerekana ko ashoboye kuko niduhuza ubushobozi nibwo tuzarushaho kugera heza.”

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro irimo kubaka icyizere n’ubushobozi by’umupolisikazi kugira ngo arusheho kubera abandi urugera no kubatinyura ko bashoboye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Ntaganda Elvisi says:
    December 13, 2018 at 9:11 am

    Nibyo rwose, Abapolisikazi bimaze kugaragara ko bashoboye akazi.Mu mutekano buri munyarwanda agomba gutanga umusanzu we na bashiki bacu ntibagomba gusigara inyuma. Nibyiza kandi ko umuntu yashimira Politiki y’u Rwanda iteza imbere ihame ry’uburinganire.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga