Kamonyi: Polisi yafatanije n’abaturage n’izindi nzego gukemura ibibazo by’abatagira ubwiherero

Hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yafatanije n’inzego zitandukanye zirimo; iz’ibanze, Inkeragutabara( reserve Force), DASSO n’abaturage kubakira ubwiherero abatishoboye batabugira. Ni mu gikorwa kigamije kurangiza burundu ibibazo by’ubwiherero bitarenze tariki 30 Ukuboza 2018 nk’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge babihigiye imbere ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Mu Mirenge ya Rugalika, Kayenzi, Musambira, Ngamba na Nyamiyaga niho Polisi yifatanije n’abaturage, inzego z’ibanze, Inkeragutabara ( Reserve Force) na DASSO, mu kubakira abatishoboye ubwiherero.

Mu bikorwa byo kubaka ubu bwiherero, hari ahabumbwe amatafari, hatemwa ndetse hatundwa ibiti byo gutinda ubwiherero, ahari amatafari yumye hubatswe ubwiherero hanatangwa isakaro.

Uretse kuba Polisi yafashije aba baturage batishoboye kububakira ubwiherero, mu gihe bari muri ibi bikorwa banaganiraga kuri gahunda zitandukanye zo kwirindira umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo butandukanye.

Ntawugaserura Makurata, umwe mu bakecuru utishoboye wubakiwe ubwiherero akaba yanahawe isakaro ndetse akaba ari no ku rutonde rw’abategereje Girinka, atuye mu Murenge wa Kayenzi. Yashimye igikorwa yakorewe cyo kumwubakira ubwiherero akanahabwa isakano.

Yagize ati ” Ndashimira Leta y’ubumwe indinze kubungana umusarane kuko natiraga ubwiherero, ubwanjye bwari bwarahirimye kandi niteguye no kwakira inka ubundi nkasubirana itoto.”

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi yabaye tariki 28 Ugushyingo 2018, ikayoborwa na CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri  w’Intara y’amajyepfo, hagaragajwe ingo 8441 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa ndetse n’ingo 709 zidafite ubwiherero na mba. Muri  iyi nama, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge barahiriye imbere ya Guverineri ko bitarenze tariki 30 Ukuboza 2018 bazaba barangije ibibazo by’ubwiherero.

Soma inkuru bifitanye isano hano kubyo ba Gitifu b’imirenge bemeye ubwo bari imbere ya Guverineri: http://www.intyoza.com/kamonyi-abanyamabanga-nshingwabikorwa-bimirenge-12-barahiriye-kurangiza-ikibazo-cyubwiherero-mbere-ya-2018/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →