Kamonyi: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 barahiriye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero mbere ya 2018

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi yabereye mu cyumba cy’ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berinadeta kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 barahiriye imbere ya Guverineri w’Intara y’amajyepfo ko bitarenze tariki 30 Ukuboza 2018 bazaba barangije ikibazo cy’ubwiherero 709 hirya no hino mungo zitabufite ndetse n’ubugera ku 8441 butujuje ibisabwa.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi, bahagaze imbere ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana K. Emmanuel n’abandi bayobozi batandukanye barimo intumwa za rubanda bitabiriye inama, buri wese yahawe ijambo akora isezerano ryo kugeza tariki 30 Ukuboza 2018 yarangije ibibazo birebana n’ubwiherero bivugwa aho ayobora.

Mu byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri iyi nama ku kibazo cy’ubwiherero, hagaragajwe ingo zigera ku 8441 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, hagaragazwa n’ngo 709 zitagira ubwiherero namba.

Buri mu Gitifu yahawe ijambo akavuga amazina ye, ubwiherero afite akanahiga imbere ya Guverineri n’abandi bayobozi ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2018 urangira azaba yaburangije. Bose bahurije ku itariki 30 Ukuboza 2018.

Nubwo aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bose bakoze iri sezerano, mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2018 bari bagiranye isezerano n’uwari Guverineri w’intara y’amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, bari banihaye igihe cy’iminsi igera muri 15 kuba barangije ibibazo byari ku isonga mu kubangamira abaturage birimo n’iby’ubwiherero.

Guverineri CG Gasana, ubwo yabazwaga n’intyoza.com aho ashingira icyizere kuri ibi yijejwe na ba Gitifu b’Imirenge mu gihe babisezeranije uwo yasimbuye amezi akaba akabakabab10 bitarakozwe, yagize ati” Hari ukwiyemeza kw’abayobozi b’Imirenge bahagurutse bakajya imbere y’abo bayobora, Akarere nako hari amafaranga kazashyiramo, harimo ubushake no gukoresha inzego batakoreshaga, nk’amasibo n’abandi bikorera. Ibyo byose, ubwo  bwitange no kuba natwe tuzabikurikirana, twiyemeje ko tugiye kubikora kugira ngo bizabe birangiye mu gihe cya ngombwa, kandi ibyo birashoboka.

Yaba CG Emmanuel K. Gasana, yaba abayobozi batandukanye bafashe akanya ko kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, berekanye ko kugira ubwiherero ari inyungu za buri wese kuko ingaruka zaterwa no kutabugira zigera kuri buri wese.

Iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere, iba kabiri mu mwaka ikitabirwa ahanini na ba Perezida ba Njyana z’Utugari n’Imirenge, ba Gitifu b’Utugari n’Imirenge, Perezida wa Njyanama y’Akarere na Nyobozi, Abakuru b’Imidugudu, Inzego z’umutekano n’abandi akarere gashobora gutumira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →