Icyamamare muri Muzika, Davido agiye kujyana mu nkiko ibinyamakuru byamubeshyeye

Davido, icyamamare muri Afrobeat cyo muri Nigeria, yasabye abanyamategeko be gutanga ikirego nyuma y’ikinyoma gishobora kugaruka abagitanze bagamije gutebya ku munsi wo kubeshya.

Iyo nkuru ibeshya yavugaga ko Davido yatawe muri yombi muri Kenya nyuma y’uko indege ye bwite bayisanzemo ikiyobyabwenge cya “Cocaine”.

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, wari ushoje ibitaramo muri Uganda na Kenya, yavuze ko iyo nkuru ari impimbano kandi “irimo kutigengesera bikabije”.

Ibyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga byatumye asohora itangazo ku mbuga nkoranyambaga agira ati:“Sinigeze mfatwa n’uwo ari we wese mu gihugu na kimwe ku cyaha na kimwe ku Isi, haba iwacu muri Nigeria, iwacu muri Amerika, cyangwa mu bihugu amagana nagize iwacu mu kazi kanjye”.

Iyo nkuru, yasohotse kuwa mbere ku munsi wo kubeshya, yatangajwe bwa mbere na K24 TV yo muri Kenya, ihita ikwira vuba vuba ku mbuga nkoranyambaga.

Davido, yari amaze gutaramira imbaga y’abantu mu bitaramo byiswe Timeless Concert i Kampala na Raha Fest i Nairobi, avuga ko yahise ahamagarwa n’abantu benshi cyane.

Iki kinyoma cyatumye urwego rukurikirana ibyaha muri Kenya, Directorate of Criminal Investigations (DCI), rugaragaza kuri Twitter ko iyo nkuru ya K24TV ari “Fake News ( inkuru mpimbano)”.

Kuwa kabiri Davido yagize ati: “Ndashaka kubwira abafana banjye ko izo nkuru atari ukuri. Narangije neza ibitaramo byanjye muri Uganda na Kenya kandi nsubira neza iwacu muri Nigeria. Mbona biriya birego bihimbano bigize ibyaha mpuzamahanga kandi birimo kutigengesera bikabije nubwo bwose byitwaje ‘umunsi wo kubeshya’”.

Akomeza agira ati”Umunyamategeko wanjye ari kureba inzira y’amategeko yo kurega ibitangazamakuru byazanye aya makuru ayobya”.

K24 TV ntabwo iragira icyo ivuga ku kuba Davido agiye kwisunga amategeko. Abanyakenya benshi babona icyo kinyoma kitari gikwiye, abandi bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko bizeye ko ibi bizakemurwa mu bwumvikane.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.