RDF yanenzwe igisa n’ivangura mu gisirikare igihe abagabo n’Abagore(b’Abasirikare) bakora Ubukwe

Ubwo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yari imbere y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda agaragaza umushinga w’itegeko rishya rizagenga Ingabo z’Igihugu, umwe mu badepite yanenze ivangura rigaragara mu ngabo z’Igihugu aho igihe cyo gukora ubukwe Abasirikare b’Igitsina Gabo bambarirwa bya Gisirikare na bagenzi babo ariko byagera ku b’Igitsina Gore ukagira ngo ni Abasivire. Minisitiri w’Ingabo nawe yagaragaje ko bimutunguye, atari abizi ariko yemera ko bigiye gukosorwa.

Umwe mu ntumwa za Rubanda ubwo yabazaga Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko ari nk’ubuvugizi ku bakobwa cyangwa se Igitsina Gore kiri mu Ngabo z’Igihugu. Ahamya ko bitumvikana, bidasobanutse mu ngabo z’u Rwanda kubona ab’Igitsina Gabo iyo bakoze ubukwe bambarirwa na begenzi babo ariko byagera ku b’Igitsina Gore bikaba nk’aho ari abasivile nyamara bose bahujwe n’umwuga umwe w’Igisirikare.

Abaza iki kibazo, yagiseguriye ku ijambo ry’Umukuru w’Igihugu aherutse kuvugira mu munsi mpuzamahanga w’Umugore. Depite yagize ati“ Nyakubahwa Speaker(Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko) ejobundi Umukuru w’Igihugu yatwibukije ku munsi w’Abagore ko uburenganzira bw’Umugore, ntabwo ari ukubumuha ahubwo arabusanganwe, “So”, nta mpamvu yo ku bubangamira”.

Yakomeje ati“ Mu Gisirikare bakora byinshi byubahiriza Gender ariko hari ikintu kimwe batari banoza cyangwa Nyakubahwa Minisiteri aratubwira Ingamba bagifiteho!,. Ko iyo ubuna Umusore w’Umusirikare n’Umukobwa w’Umusirikare b’Aba Ofisiye, uw’Umuhungu akorerwa Ubukwe, agakorerwa mu buryo bwa Gisirikare akishima bikamunezeza ariko umukobwa we w’Umusirikare w’umu Ofisiye ngo ntabwo bagenzi be bamwambarira ngo kuko yambayeAGATIMBA’!”.

Akomeza ati“ Ibyo ng’ibyo rwose ntabwo bikwiye!, kuko niba ari umusirikare cyangwa ari Umupolisi, reka tuvuge Abasirikare! Akaba ari Umukobwa w’Umu Ofisiye nawe akaba abikunze akeneye gukorerwa ibyo birori nk’ibyo basaza babo bakorerwa. Abakobwa bagenzi be ni bamwambarire bya Gisirikare nubwo yakwambara agatimba, ababona abakobwa aribo bambaye Gisirikare bizaba byumvikana ko Umugeni ariwe Musirikare, ariwe mu Ofisiye”.

Yagize kandi ati“ Ariko niba agiye ku rugamba, akajya ku training ( imyitozo), agakorana na musaza we, bagahabwa umushahara ungana, bagahabwa akazi kangana, bakagirirwa icyizere kingana ariko byagera kujya kurongorwa no kurongora hakazamo ‘IVANGURA’!. Ibyo bintu ntabwo bikwiye rwose nubwo murimo ku biseka. Wa mukobwa aravuga ati kumbe Njye, hari uburenganzira ndafite? Nyakubahwa Minisitiri rwose icyo kintu mugitekerezeho kandi gituma n’abakobwa bato bamwe na bamwe bakunda Igisirikare binabashimisha”.

Iyi Ntumwa ya rubanda, ihamya ko iyo abantu babibona( abatashye ubukwe) babona biryoshye kandi ko ari uburenganzira bw’uwo ukwiye kubikorerwa. Asaba ko urwitwazo n’izindi mpamvu bikwiye gukurwaho, bityo abakobwa b’Abasirikare bashakanye n’abasivile mu gihe cy’ubukwe bagakorerwa nk’ibikorerwa basaza babo, uretse ababa batabishaka.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda mu gusubiza iyi ntumwa ya rubanda, yagaragaje ko nawe atunguwe, atari azi ko ibyo bikorerwa bamwe(Gabo) abandi(Gore) nti babikorerwe ngo kuko ari igitsina Gore. Ati“ Nanjye ntabwo nari mbizi, mbajije Koloneri hano arambwira ngo ntabwo bajya babambarira, ubwo ndaza kubaza impamvu ariko ndumva nta mpamvu n’imwe ya bibuza! Nabo baba barabikoreye, njye ahubwo nari nzi ko aricyo gituma abantu baza mu Gisirikare…., ariko bibaye na ngombwa yenda tuvuga ko bambarira abambaye, nawe Agatimba yaba akaretse cyangwa tugashaka indi Folumire dukoresha, ntabwo tuzabura igisubizo ariko tuzashaka uburyo bajya bajya babambarira nabo”.

Photo internet. Umusirikare w’Igitsina Gabo warongoye, usanga we n’umugeni bambarirwa mu mpuzankano ya Gisirikare yagenewe ibirori, bakamukorera ibirori bidakorerwa uw’igitsina Gore.

Mu bukwe bwa Gisirikare yemwe na Polisi, bimenyerewe( byari nk’ihame) ko igitsina Gabo aribo gusa bambarirwa na bagenzi babo impuzankano ya Gisirikare igihe cy’Ubukwe, bagakorerwa ibidasanzwe. Umukobwa w’Umusirikare usanga ubukwe bwe wagira ngo ni ubwa Gisivile, ibyo abatari bake batahwemye kunenga bagaragaza ko bisa n’ivangura rikorerwa igitsina Gore muri uyu mwuga. Hitezwe kurebwa niba koko ubwo bivugiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, bivuzwe n’Intumwa ya rubanda biza guhabwa umurongo, ubukwe bw’Umusirikare w’Igitsina Gore bugahabwa agaciro nk’ubw’Igitsina Gabo.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →