Mu mboni za Mukabunani Christine, Transit Center( ibigo binyurwamo by’igihe gito) si ahantu heza-“ni habi pe!”

Umuyobozi w’ishyaka rya PS-Imberakuri, Mukabunani Christine avuga ko muri Transit Center ari ahantu habi, ko abahajyanwa kenshi usanga biva kuri munyumvishirize. Avuga kandi ko bamwe mu bakora muri ibi bigo atari abakwiye kuba bahakora kuko nta bumenyi. Ahamya ko abavayo ubwabo bagaragaza ishusho y’ubuzima bubi bwaho.

Mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, avuga ko Gereza zo mu Rwanda ari nziza kurusha Transit Center. Ati“ Ni nziza kurusha Transit, kubera ko uzarebe n’abantu bafunzwe muri za Brigade, baba bifuza ko babamanura bakabajyana Central. Ubwo ibyo bifite icyo bivuze rero!. Akenshi rwose aba akubwira ati iyaba bari banambabariye bakamvana hano, niba batandekuye ngo ntahe basi ni bamanure banjyane Central”.

Akomeza ati“ Urumva rero, hariya hantu h’igihe gitoya ni habi, ni habi pe! Ku buryo nta muntu wakwifuza kujyayo”. Ashimangira ko muri ibi bigo hadakwiye kuba nk’ahantu ho kujya gukomeshereza umutu udashaka, ko hakwiye kujyanwayo ukwiye kandi koko akamarayo igihe gitoya nk’uko byateganijwe.

Asaba ko muri ibi bigo abo bahashinze bakwiye kumenya ko abahazanwa ari abantu, ko hakwiye kugirirwa isuku kuko uhazanwe nubwo yaba afite imyitwarire mibi ariko ni umuntu wo kwitabwaho, akigishwa kugira ngo asubire mu muryango ameze neza.

Avuga kandi ko abajyanwayo batigishwa neza, ko kandi nawe abazi ndetse ko kutigishwa neza biva kuri ubwo buzima bubi babamo. Ahamya ko ugezeyo nti witabweho, ntugaburirwe neza, nturyame heza ubwonko bugenda ugahinduka “Ikihebe”.

Mu mboni za Mukabunani Christine, asanga abajyanwa muri biriya bigo binyurwamo by’igihe gito (Transit Center) bakwiye kwigishwa no kwitabwaho kuko kujyanwayo bitabambura kuba abantu, ko kandi bakwiye kugenzwa gahoro kugira ngo ubwenge bwabo busubire ku murongo, bumve ko ari abantu, ko bakenewe muri sosiyete (mu muryango), bumve ko ntawe ubajugunye, ko kubazana aho ng’aho ari ukugira ngo basubire mu murongo babe abantu, ko kandi kuhabazana atari ukuza kubumvisha, kuhabajugunya cyangwa kubakomesha.

Mukabunani, ahamya ko umuntu nk’uyu unywa ibiyobyabwenge akenshi buba bwarayobye(ubwenge), ko rero iyo ubimufashijemo ukamukanda kurushaho bugendera rimwe.

Mukabunani, asaba ko abashyirwa cyangwa abahabwa kuyobora no kwita kubazanwa muri ibi bigo bakwiye kuba abantu bashoboye, bize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, imitekerereze ya muntu( Psychology) ku buryo amenya uko yafata umuntu umuzaniwe, wabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa se ufite iyindi myitwarire kugira ngo amufashe kuzasubira muri Sosiyete ari muzima. Asaba kandi ko abahabwa kuyobora no kwita ku bazanwa muri ibi bigo bakwiye kuba ba bandi bazi kwita ku nshingano zabo, kuzishyira mu bikorwa, atari bamwe bakora akazi ariko batazi cyangwa se batita ku nshingano z’ibyo bakora, atari ubona azaniwe umuntu akumva ko agomba kumukomesha kugira ngo amwumvishe ko afunzwe, ko ataje iwe mu rugo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →