Kamonyi-Nyamiyaga: Inkuba yishe umukobwa wari mu murima akura ibijumba

Ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi ubwo imvura yari itangiye kugwa, Inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa Niyonizera Benitha wari mu murima yatumwe gukura ibíjumba, iramwica.

Amakuru y’iyi nkuru mbi, yamenyekanye atanzwe n’umukuru w’umudugudu wari umaze kuyahabwa. Avuga ko Nyakwigendera ari mwene Niyonsenga Jean Baptiste na Nirere Justine, akaba yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Nyamiyaga.

Akimara kwicwa n’Inkuba, umurambo wajyanywe mu rugo aho yabanaga na Mama we na Nyirakuru. Nyuma, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rwatanze uburenganzira ko ababyeyi banyakwigendera bakora inyandiko igaragaza ko yazize inkuba bakabona kumushyingura.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kidahwe buyobowe na Gitifu Murenzi bwatangarije intyoza.com ko ubwo iyi nkuba yakubitaga, Nyina w’umwana yirutse ajya kureba ariko asanga byarangiye, umwana we iramwishe.

Gitifu Murenzi, avuga ko uyu mubyeyi( Mama) yari amaze imyaka igera muri itatu yarahukaniye iwabo n’uyu mwana we w’umukobwa bahunze umugabo. Ahamya kandi ko umuryango numara gufata icyemezo nkuko babisabwe na RIB nta kibazo cyo gutabara kuko abaturage muri buri Sibo mu Midugudu igize Akagari ka Kidahwe bishyiriyeho ikimina cya“Dutabarane”, aho ugize ibyago bamutabara uko babigennye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →