Kamonyi-Rukoma/ College APPEC: Abarezi, Ubuyobozi n’Abanyeshuri baremeye intwaza

Ubuyobozi bw’ishuri rya College APPEC, Abarezi n’Abanyeshuri b’iki kigo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 bakoze igikorwa ngarukamwaka cy’Ubudaheranwa biyemeje cyo kuba hafi Intwaza Mukakimenyi Rose. Bamuganirije bamuha n’ubutumwa bumuhumuriza, bamwereka ko bamuri hafi, banamugenera impano zirimo; Ibiribwa bitandukanye, Ibikoresho byo mu gikoni n’iby’Isuku, bamuha kandi Amafaranga yo kumufasha kwikenura, byose bifite agaciro k’asaga ibihumbi 400 y’u Rwanda. Banamuyagiye ku bwo kubura Umubyeyi we.

Harerimana Prosper, Umuyobozi wa College APPEC Remera Rukoma yabwiye intyoza.com ko iki ari igikorwa nk’ubuyobozi bw’Ikigo baha agaciro gakomeye kuko biyemeje iteka, umunsi ku munsi kuba hafi y’iyi Ntwaza bakamumenya ntagire icyo abura bahari.

Abanyeshuri ba College APPEC ntabwo basigaye inyuma. Bavuga ko uyu ari umuco bagomba gutozwa kandi bakawukurana.

Avuga kandi ko ku musura byahuriranye n’ibyago yagize byo kubura umukecuru we umubyara, bityo bakaba bagombaga kumuba hafi bakanamufata mu Mugongo ku bw’ibi byago. Ahamya ko uyu ari Intwaza biyemeje gukurikirana bya hafi, bakamwereka ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize wenyine ariko ko Igihugu gihari, ko hari Ubuyobozi n’Abavandimwe bo kumwitaho, ko ntacyo azaburana ayo maboko.

Mukakimenyi Rose w’imyaka 70 y’amavuko, ariwe Ntwaza wasuwe yashimiye ubuyobozi bwa College APPEC Remera Rukoma, Abarezi ndetse n’abanyeshuri, ashimira kandi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma n’Igihugu muri rusange.

Yavuze kandi ati“ Nta bana mfite, bishwe muri Jenoside 1994 ndetse n’umugabo wange. Byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwariho none ubu dufite ubuyobozi bwiza butwitaho. Nshimiye cyane FPR Inkotanyi, cyane Perezida Kagame wahagaritse Jenoside kandi akaba atuyoboye neza ndetse n’abo bafatanya mwebwe muri hano”. Yongeyeho ati“ Nshimye ko iyo muje munzanira abana. Ntabwo ndi jyenyine mfite abayobozi kandi mfite n’abana”.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko bafite Intwaza 24 mu Murenge wose, mu tugari dutandukanye. Ashimira ubuyobozi, Abarezi n’Abanyeshuri ba College APPEC ku bw’iki gikorwa cyo kwita no kuba hafi intwaza.

Gitifu Mandera Innocent(hagati), Diregiteri Harerimana Prosper bashyikiriza Intwaza ibahasha.

Gitifu Mandera, avuga ko Ibigo by’Amashuri bibarizwa muri uyu Murenge byiyemeje buri kimwe kugira Intwaza bafataho inshingano ibihe byose, bakamuba hafi, bakamusura bagamije kumwereka ko atari wenyine, ko bahari ku bwe, ko Igihugu gihari, Ubuyobozi buhari.

Gitifu, ahamya ko igikorwa nk’iki cyo kwita ku Ntwaza kigaragaza Umuco mwiza ukomeye wo gufatanya, hagamijwe kwita no gufasha Intwaza. Ashimangira ko ibi byongera kwereka Intwaza ko nubwo yabuze umuryango ariko atabuze Igihugu, atabuze Ubuyobozi n’Abavandimwe bo kumwitaho.

Mu mpano College APPEC yageneye Intwaza Mukakimenyi Rose harimo; Umuceri, Kawunga, Ibishyimbo, Ubuto, Ikarito y’isabune, Isukari hamwe n’ibahasha irimo amafaranga, byose bifite agaciro k’Ibihumbi 415 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa College APPEC yakoze cyo gusura iyi Ntwaza, kibaye mbere y’amasaha make ngo iki kigo kibuke Ababyeyi, Abarezi ndetse n’Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Umuhango wo ku bibuka uteganijwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →