Kamonyi-Rukoma: Batatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y‘agaciro

Abakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma bagwiriwe b’ikirombe mu ma saha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2024. Kurokoka iyi mpanuka bakabonwa ari bazima si icyizere ku bahari mu gikorwa cyo kubashakisha mu nda y’Isi.

Abagwiriwe n’iki kirombe ni; Bucyanayandi Evaliste ufite 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’imyaka 43 hamwe na Twizeyimana Emmanuel ufite imyaka 24 y’amavuko. Bose amakuru yabo yamenyekanye biturutse kuri bagenzi babo barokotse iyi mpanuka kuko bo batari mu Ndani.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko aba bagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro. Avuga ko nk’ubuyobozi bagihabwa amakuru bihutiye gutabara. Kugeza aya masaha dukora inkuru baracyashakisha bafatanije n’abatabaye hifashishijwe imashini kabuhariwe mu gucukura.

Usengimana Grattien, Umuyobozi wa Koperative KOMIRWA yabwiye umunyamakuru ko abakozi bagwiriwe n’ikirombe ari batatu, ariko ko nubwo byabaye atari hafi yamenye iby’aya makuru ndetse bakaba bohereje imashini mu rwego rwo gufasha gushakisha abagwiriwe n’iki kirombe kuko abakozi bakoresheje amaboko n’ibikoresho bisanzwe bakananirwa.

Avuga kandi ko aba bakozi uko ari batatu bari mu bafitiwe ubwishingizi. Gusa na none, uburyo abakora mu bucukuzi bafatirwa ubwishingizi biracyari ubwiru buba hagati ya Koperative cyangwa se Kampuni ibufata na Sosiyeti y’Ubwishingizi kuko ubufatirwa atazi ibikubiyemo. Hari n’abavuga ko kubera ubwo bwiru buri hagati y’ufata Ubwishingizi n’Ubumuha, kuba ubufatirwa atagira ijambo nta namenye ibibukubiyemo hari abagiye kujya bitabaza inkiko kuko bahenderwa mu bwumvikane batagizemo uruhare kandi bikorerwa ku buzima bwabo.

Hari amakuru tugikurikirana ku bw’iki Kirombe ndetse na hamwe mu hari ahacukurwa ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibanga bukorwa uwishingirwa atazi na kimwe mu bigizi amasezerano y’ubwishingizi abwirwa. Hari kandi amakuru ko uwishingira nta mazina ajyana, ahubwo bafite uko bumvikana na Sosiyeti y’ubwishingizi bagatanga umubare utagira amazina, aho umukoresha aba afite abakozi nka 400 ariko agasaba ubwishingizi bw’abatagera no kuri 30 kandi nabwo nta mazina azwi y’abo ashinganisha( Ibanga rimenywa na Sosiyeti y’Ubwishingizi n’uwo ibuhaye).

Iyi mpanuka, ibaye mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubucukuzi-RMB bagiranye inama na bamwe mu bakora ubucukuzi mu Ntara y’Amajyepfo, inama yabereye mu biro by’Akarere ka Kamonyi ikitabirwa n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi mukuru wa RMB, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Inzego z’Umutekano n’abandi bireba aho bashakiraga hamwe uko hakorwa ubucukuzi kinyamwuga, bukemura bimwe mu bibazo bibugaragaramo. Gusa nta ngamba zifatika RMB yatanze kuko na byinshi mu bibazo byabajijwe byaciwe hejuru ndetse bamwe mu bitabiriye inama bavuga ko ari ibiganiro byasigaye aho baganiriye kuko ntacyo batahanye nk’igisubizo ku byo baje biteze cyangwa se ibyabajijwe.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.