• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Rwamagana: Abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro basabwe kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano

Umwanditsi
November 28, 2018

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yasabye abacukura amabuye y’agaciro ya ‘Gasegereti’ mu murenge wa Mwurire kwirinda ibyaha cyane cyane ubujurura buri kugaragara muri uyu murenge. Basabwe kandi kujya batanga amakuru ku bo bakeka ko babugiramo uruhare.

Ni nyuma y’uko mu murenge wa Mwurire hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bw’amatungo magufi, gucukura amazu y’ubucuruzi no gushikuza abantu ibyabo, abaturage bagashyira mu majwi abakora mu birombe.

Ibi ngo biraturuka ku mubare munini w’abantu baturuka mu bice bitandukanye bahuriye muri uyu murenge baje gucukura amabuye y’agaciro ku buryo ngo harimo n’abanyangeso mbi bagira uruhare muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

Ubwo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent (SP) James Rutaremara yaganiraga n’abasaga 400 bakora ubucukuzi bw’amabuye ya gasegereti mu murenge wa Mwurire, yabasabye kwirinda ingeso mbi zishobora guhungabanya umutekano no gutamaza abashobora kuba bafite bene izo ngeso.

Ati “Kuba muri benshi kandi muturuka ahantu hatandukanye n’imico itandukanye ntibyababuza kwicungira umutekano no gukumira ikibi gishobora kuba muri uyu murenge kandi mugatanga amakuru y’abo mukeka ko bafite ingeso z’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kuko ntituzabyihanganira na rimwe.”

SP Rutaremara yaburiye abacukuzi bafite ingeso mbi ko nibatazigendera kure bazafatwa kandi bagashyikirizwa inzego zibishinzwe ku buryo n’abandi bazabafatiraho urugero.

Ati“Abafite imico mibi ndabasaba kuyicikaho kuko bizabagora cyane nitubafata. Abakora ubujura, urugomo, abakoresha ibiyobyabwenge niba barimo n’abandi bafite ingeso mbi kubafata ntibizadutwara akanya kuko abo mukorana nibo bazaduha amakuru ya buri umwe.”

Aba bacukuzi basabwe kwitwara neza cyane cyane muri iki gihe cy’impera z’umwaka, bagira uruhare mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru kubashobora gukora ibikorwa biwuhungabanya.

Ikindi aba bacukuzi bibukijwe ni ukwicungira umutekano bakurikiza amabwiriza agenga umucukuzi w’umwuga kugira ngo birinde impanuka zishobora guturuka ku kazi kabo k’ubucukuzi.

Kugeza ubu abantu batatu (3) mu bakora ubucukuzi bamaze gufatwa na Polisi bakekwaho ubujura bw’amatungo magufi bukorerwa mu murenge wa Mwurire, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byo bakekwaho.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga