Kamonyi: Ikipe ya Droujba yatwaye igikombe mu marushanwa yateguwe na Ruyenzi volley ball Club

Ku nshuro ya kabiri y’igikorwa ngarukamwaka cy’umukino w’intoki ( Volleyball) cyateguwe n’ikipe ya Ruyenzi Volleyball Club, hitabiriye amakipe 7 aturuka mu turere dutandukanye. Ikipe ya Droujba yo mu karere  ka Nyarugenge yegukanye igikombe.

Intego y’iri rushanwa ryegukanywe na Droujba, yari ugukangurira abantu kwirinda indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije no kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2019. Amakipe yose yakinnye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018 ku kibuga cya Ruyenzi no ku ishuri rya Marie Adelaïde hose ni mu Murenge wa Runda. Umukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Ruyenzi.

Muri iri rushanwa ahanini riba ryiganjemo abakinnyi bakanyujijeho mu mukino w’intoki( Volleyball), Ruyenzi Volleyball Club nk’ikipe itegura irushanwa yari yatumiye amakipe 12 ariko ayitabiriye ni 7 ariyo; ikipe yaturutse i Muhanga, iyaturutse Kigali yitwa Droujba, hari iyaturutse i Rwamagana, iyaturutse i Bugesera, iyitwa Dream team yaturutse Kigali,  Umucyo Volleyball Club yaturutse mu karere ka Huye hamwe na Ruyenzi Volleyball Club ya Kamonyi.

Abambaye umuhondo ni Droujba, ubururu ni Umucyo Club.

Mu mukino wahuje aya makipe yose, ikipe ya Droujba niyo yegukanye umwanya wa mbere ihabwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70, ikipe ya kabiri yabaye Umucyo y’i Huye ihabwa ibihumbi 50 hanyuma ikipe ya gatatu yatowe nk’iyatsinzwe neza ni iyaturutse i Nyamata mu karere ka Bugesera yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Ndacyayisenga Victorien, Perezida wa Ruyenzi Volleyball Club yatangarije intyoza.com ko iyi mikino igamije guhuza abakinnye uyu mukino w’intoki cyera, bakiwukunda ndetse banakomeje kuwukundisha abandi. Avuga kandi ko ari no mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije, bagakangukira gukora Siporo nk’imwe mu nzira ikomeye yo guhangana n’izi ndwara.

Ndacyayisenga, avuga kandi ko iki gikorwa ngaruka mwaka kibaye ubugira kabiri kitazahagarara ahubwo kigomba kwaguka, kikitabirwa na benshi barimo abakanyujijeho ndetse n’abadakunda imikino by’umwihariko uw’intoki bakawukunda ndetse bakanawukundisha abandi.

Yagize ati ” Hejuru yo gukangurira abantu kwirinda indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije no kubakundisha Siporo tubinyujije muri iki gikorwa twateguye, tunagamije kugira ngo abakinnyi bongere bahure, basabane, cyane cyane nk’abakanyujijeho. Tugamije kandi nk’abanyakamonyi gufasha Kamonyi kugira uruhare mu kuzamura urwego rw’imikino mu rubyiruko rwacu n’abandi, bityo Akarere ka kanamenyekana.”

Mukamutesi Bernadette, umwe mubaje kureba iyi mikino akaba avuga ko ayikunda cyane dore ko mu bihe by’umwaka w’1984-1986 nawe ngo yakanyujijeho muri Volleyball, yishimiye iki gikorwa cyateguwe na Ruyenzi Volleyball Club, asaba ko cyakwaguka hakajya haza amakipe menshi, abaturage bakitabira ku bwinshi bakanumva inama n’impanuro zihatangirwa mu kwirinda indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije ariko kandi ngo bakanakunda Siporo. Avuga kandi ko bikwiye ko aya marushanwa ataba ay’abagabo gusa, ko n’amakipe y’abagore yazirikanwa kuko ngo bahari bakunda uyu mukino banashobora kwitabira amarushanwa nk’aya.

Agira kandi ati ” Nitabiriye kureba uyu mukino kandi nanjye nigeze kuba umwe mu bakinnyi bawo nubwo imyaka yanjye itakibinyemerera, byanshimishije cyane kandi no kuba abaturage bitabiriye ni byiza. Twifuza ko byaba kenshi kuko bamwe bitwibutsa ibyo twigeze gucamo abandi bakabikunda ndetse n’inyigisho zitangwa zifasha benshi. Uyu mukino ukundishwe abakiri bato bazamuke bawukunda, buri wese awukundishe abandi kandi ubutaha hashyizwemo amakipe y’abagore byazarushaho kuba byiza.”

Abatari bake bapimwe indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.

Yaba umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Kamonyi ndetse n’ushinzwe ishami ry’ubuvuzi muri aka karere, bose bashimiye Ruyenzi Volleyball Club ku bw’iki gikorwa ndetse n’abakitabiriye. Bijeje ubufatanye bw’Akarere mu gukomeza iki gikorwa.

Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije binyuze muri iki gikorwa cy’umukino w’amaboko cyateguwe na Ruyenzi Volleyball Club, ku kibuga hari abaganga bafashije abantu, barabapima mu rwego rwo kumenya uko umubiri wabo uhagaze. Mu bantu 125 bipimishije, 21 muribo basanzwe bafite umuvuduko w’amaraso, mu gihe 24 basanzwe bafite umubyibuho ukabije.

Ku kibaho ahandikwaga amanota y’umukino wa nyuma ni uko byarangiye.

Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga ku nshuro ya mbere tariki 16 Ukuboza 2017, ryari ryitabiriwe n’amakipe atanu. Icyo gihe irushanwa ryarangiye ikipe yaturutse i Muhanga ariyo iryegukanye. Igikorwa cy’uyu munsi cyasojwe n’ubusabane muri Honey in Honey Motel.

Umucyo V. Club bahabwa igihembo cyabo cy’umwanya wa kabiri.

 

Droujba ishyikirizwa ibihembo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →