Kamonyi: Polisi n’abaturage bakomeje ubufatanye mu gukemura ibibazo by’ubwiherero

Imirenge 12 igize akarere ka Kamonyi ifite ubwiherero busaga ibihumbi umunani budakwije ibisabwa. Ba Gitifu b’Imirenge baherutse kurahirira imbere ya CG Gasana, Guverineri w’intara y’amajyepfo kuba barangije iki kibazo mbere y’umwaka wa 2019. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yinjiranye muri iki kibazo, ifatanya n’abaturage bagamije guca burundu ubwiherero butujuje ibisabwa.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi by’umwihariko mu mirenge ya Ngamba na Rukoma yafashije abaturage kubaka ubwiherero. Ni mu gikorwa cyo kurangiza iki kibazo, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bahigiye imbere ya Guverineri CG Gasana w’intara y’amajyepfo ko uyu mwaka wa 2018 batazawambukana iki kibazo.

Mu murenge wa Ngamba, hakozwe umuganda wo kubakira  ubwiherero imiryango itatu itagiraga ubwiherero ku bufatanye na Polisi, Ingabo, Dasso, inzego hamwe n’abaturage.

Umupolisi arimo gucukura ubwiherero bw’umuturage utishoboye.

Muri uyu murenge, hubatswe ubwiherero bwa BAJYAGAHE Elias wo muri bigobe na MUKAMURERA Berine na NYIRABAGINA Venantie bo muri Rugarama. Ubwiherero bwubatswe buzasakarwa kuri uyu wa kane tariki 20 Ukuboza 2018 amatafari amaze kuma.

Mbere y’umunsi umwe wa tariki 18 Ukuboza 2018, ibikorwa nk’ibi byabereye mu murenge wa Rukoma,, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Karuri. Ku bufatanye na Polisi, Dasso, inkeragutabara( Reserve Force), inzego z’ibanze n’abaturage hakozwe umuganda udasanzwe wo kubakira abatagira  ubwiherero.

Abubakiwe ubwiherero muri uyu murenge wa Rukoma ni; Nyanayingwe Agnes, Bicamumakuba Jonathan, Niyomungeri Zaburoni, Murwanashyaka Jean, Ntagahweje Marie Gollette, Mukashyaka Adria.

Ubwiherero bwose bwarazamuwe bugera hagati, hasakarwamo bubiri. Abaturage bishimiye ubu bufatanye na Polisi cyane ko mu gihe cy’iyi mirimo baganiraga ku bibazo bitandukanye birimo gukumira ibyaha n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu karere ka Kamonyi bumaze iminsi bwigaragaza mu bikorwa bitandukanye byo gukumira no kurwanya ibyaha. Abakora inzoga zitemewe n’amategeko, abacuruza, abatunda n’abakoresha ibiyobyabwenge bagiye bafatwa bagashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha-RIB.

Ku bijyanye n’ibibazo bibangamiye abaturage, by’umwihariko ubwiherero muri aka karere ka Kamonyi, abayobozi b’Imirenge uko ari 12 igize aka karere barahiriye imbere ya Guverineri w’Intara y’amajyepfo CG Emmanuel Gasana, ko badashobora kwinjirana ibibazo nk’ibi by’ubwiherero umwaka wa 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →