Rulindo: Polisi yarokoye umuntu amaze iminsi ibiri munsi y’ubutaka

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yarokoye Ntezirizaza Moise uvuka mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo wari umaze iminsi ibiri aguweho n’ikirombe ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019 nibwo byamenyekanye ko Ntezirizaza Moise yaguweho n’ikirombe yagiye gucukura amabuye y’agaciro yihishe, aho kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Rutongo Mining ikorera.

Abaturange n’abakozi b’ikompanyi ‘’Rutongo Mining’’ batangiye gucukura ngo batabare uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko biba iby’ubusa bitabaza Polisi ku cyumweru bataramubona.

Ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi ryamuvanye munsi y’ubutaka kuwa mbere tariki 7 Mutarama 2019 agihumeka, bihutira kumujyana ku bitaro bya Rutongo.

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi Assistant Commissioner of Police Jean Baptiste  Seminega avuga ko Polisi yakomeje gukurikirana ubuzima bwa Ntezirizaza ndetse ngo akaba amaze koroherwa imvune yavanye munsi y’ubutaka.

ACP Seminega agira inama abaturiye ibirombe kwirinda kubyishoramo kuko ari intandaro y’ubumuga n’urupfu.

Ati “Kujya mu kirombe udafite ibikoresho bishobora kugutabara igihe uhuye n’impanuka, ni nko kwishora mu rupfu. Abantu babyirinde kuko benshi babigwamo.”

Yavuze ko amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro akwiye kujya atanga akazi ahereye ku batuye hafi yaho akorera kugira ngo birinde abaturage kwishora mu birombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Abaturage bakwiye kujya bahabwa akazi mu birombe biri hafi yabo kugira ngo babone amafaranga batarinze kujya gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ikindi ba nyir’ibirombe nabo bagashakira ibikoresho bishobora gutabara abakozi babo no kubarinda impanuka kandi bakajya bihutira kubashakira ubwishingizi.”

Ntezirizaza yarokowe nyuma y’abandi batanu barokowe bamaze amasaha arenga 30 munsi y’ubutaka ubwo ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyabagwaga hejuru mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu mpera z’ukwezi gushize.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →