• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yagizwe umwere nyuma y’imyaka 8 afunzwe

Umwanditsi
January 15, 2019

Ubucamanza bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-CPI, kuri uyu wa 16 Mutarama 2019 bwategetse ko Gbagbo wahoze ayoboye Igihugu cya Côte d’Ivoire arekurwa kuko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibimenyetso. Iki cyemezo cyo kumurekura, kije nyuma y’imyaka umunani afunze.

Cuno Tarfusser, umucamanza mukuru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha-CPI, niwe wategetse ko Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire arekurwa, ndetse akarekuranwa na Charles Blé Goudé bari bafunganywe.

Irekurwa rya Gbagbo na Goudé, ryategetswe nyuma y’aho ubucamanze butangarije ko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibimenyetso byatuma aba bombi bakomeza gufungwa.

Intandaro y’ifatwa n’ifungwa rya Laurent Gbagbo ni ibibazo by’imyiryane n’akaduruvayo kakurikiye amatora yabaye mu mwaka wa 2010-2011, aho abantu bagera mu 3000 bishwe. Iki gihe, Gbagbo yanze kwemera ko yatsinzwe na Alassane Ouattara, akomeza kugundira ubutegetsi kugeza afashwe n’ingabo zamurwanyaga mu kwa kane kwa 2011.

Abantu bagera ku 3000 bishwe nyuma y’imvururu zakurikiye amatora ubwo Gbagbo yangaga kurekura ubutegetsi, bashinjwa ingabo za Gbagbo. Uyu wahoze ari Perezida kandi mu byaha yari akurikiranyweho birimo; ibyaha byibasiye inyoko muntu, Gufata ku ngufu, ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bushinjwa ingabo yitiriwe.

Nyuma y’icyemezo cy’umucamanza cyo kurekura Laurent Gbagbo ndetse na Charles  Goudé, abahagarariye imiryango y’abishwe bagiye mu mihanda bamagana iki cyamezo bavuga ko uru rukiko rwafashe icyemezo kidakwiye, kigaragaza ko rutahaye agaciro abishwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga