Kamonyi: Ntibanyuzwe n’igisubizo bahawe n’abadepite ku musoro w’ubutaka

Mu biganiro byahuje intumwa za rubanda n’abaturage b’Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa 15 Mutarama 2019, igisubizo cy’abadepite ku musoro w’ubutaka abaturage bavuga ko uhanitse nticyabanyuze. Babwiye izi ntumwa ko iyo ziza kubegera mbere bataba bataka banabasaba ubuvugizi ku itegeko bamaze gutora.

Intumwa za rubanda ziri mu ruzinduko rw’icyumweru kimwe mu karere ka Kamonyi zaganiriye n’abaturage b’Akagari ka Gihinga ho mu Murenge wa gacurabwenge, bazigaragariza ikibazo cy’umusoro w’ubutaka bavuga ko uhanitse, bazisaba ubuvugizi.

Igisubizo cyatanzwe n’izi ntumwa za rubanda, ntabwo cyanyuze abaturage ndetse bavuga ko ahari bumvise ikibazo cyabo nabi, ko no kwizera ubuvugizi kuri iki kibazo bigoye mu gihe batandukanye batanyuzwe n’igisubizo bahawe.

Itegeko rishya ku musoro w’ubutaka ryazamuye igipimo cy’ubwishyu bw’umusoro buva ku mafaranga y’u Rwanda 30-80 kuri Metero kare agera kuri 0-300 kuri Metero kare. Aha niho abaturage bahereye bagaragaza ko iri tegeko ryahanitse ibiciro ndetse ko ngo hatanitawe ku bushobozi bw’umuturage usoreshwa bityo ko bikwiye gusubirwamo.

Bamwe mubaturage bitabiriye ibiganiro n’abadepite.

Rwigamba Fidele, umudepite mu nteko ishingamategeko akaba ari nawe uyoboye itsinda rya bagenzi be bari mu murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga ubwo yatangaga igisubizo yagize ati” Umusoro ushobora kuba uhanitse, ariko uhanitse kuri wawundi ufite umutungo. Bwa butaka bw’umuturage butarengeje Hegitari 2 ntabwo busora, ariko uzirengeje agomba gusora kuko ubwo aba yabaye umukire, bitabujije ko twabikorera n’ubuvugizi.”

Hon Rwigamba yabwiye kandi intyoza.com ati” Uyu musoro urebye, nawe uzawusome uzasanga usoresha ibyo twavugaga bihanitse ari ku bantu b’abakire, inzu y’umuturage usanzwe ntabwo isora. Mu Rwanda hano ntabwo twari tumenyereye gusora kandi impinduka iragora.”

Umwe mu baturage utanyuzwe n’igisubizo cy’izi ntumwa yabwiye intyoza.com ati” Gusora imisoro turabyemera kuko ntawe utagomba gusora mu gihe arebwa n’itegeko ariko uburyo Metero kare yahawe amafaranga menshi, ni bagabanye igiciro.”

Intumwa za rubanda n’abayobozi batandukanye mu karere.

Akomeza kandi ati” Biriya bavuga ngo ikibanza kitubatsemo mu mwaka kizajya gikubirwa umusoro inshuro 2, ntabwo bikwiye. Si nanyuzwe rwose, nibarebe ngo umuturage ayo mafaranga asabwa gusorera ubutaka arayakurahe, kuko ubwo butaka ntabucuruza. Iyo baza kuganira n’abaturage nk’uko uyu munsi baje, iri tegeko ntabwo tuba turifiteho ibibazo turi benshi, bazongere babiganire neza kuko mbere uko byari bimeze ntawe byari bibangamiye.”

Mu isesengura ry’umunyamakuru ku kutanyurwa kw’aba baturage ku gisubizo bahawe, bishingiye ku kuba izi ntumwa za rubanda zitarabashije gusobanura ko iki giciro kiri hagati ya 0-300Frs ariko inama njyanama y’Akarere ikaba ariyo igena ingano y’amafaranga igendeye ku miterere y’aho ubutaka buherereye. Hari imfuruka z’iri tegeko abadepite batasobanuriye abaturage ndetse bikanashingira ko nta makuru ahagije barihaweho n’ubuyobozi.

Urugendo rw’izi ntumwa za rubanda mu karere ka Kamonyi rwatangiye kuri uyu wa mbere tariki 14 kuzageza kuwa gatanu takiri 18 Mutarama 2019. Intego nyamukuru ni ukureba ko ibikorwa byose Leta igenera abaturage bibagirira akamaro.

Hon. Fidel Rwigamba asubiza ku bibazo by’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ntibanyuzwe n’igisubizo bahawe n’abadepite ku musoro w’ubutaka

  1. Kaliza January 16, 2019 at 12:43 pm

    Rwose ibi bintu byo gusoresha ubutaka mbibona nko gukama ibuguma, ntabwo ari kamonyi gusa buri wese arahangayitse. abayobozi nibashakire imisoro ahandi ariko umuntu ushira amaramuko mu guhinga kandi ntabone ibijya ku isoko n’ibisigara mu rugo, bamwihorere. Ikindi gisa nabyo ubu hari urubyiruko rwavukijwe amahirwe yo kwiga kaminuza kubera amakosa yakozwe mu kugena ibyiciro by’ubudehe. Kuba warize upfundikanya ukarangiza secondaire utagira imyambaro n’igikapu ubikamo wazindukana, wabona amahirwe ugatsindira ku manota meza akwemerera kwiga Kaminuza, bati nta nguzanyo ya Leta uzabona iwanyu bari mu kiciro cya gatatu, abaturanyi bazi ko duhingira amafaranga ngo tubeho? Birababaje

Comments are closed.