Uyu mwaka tugomba gukoresha imbaraga zidasanzwe mu kurwanya ibyaha – IGP Dan Munyuza
Ubwo yasuraga abapolisi bakorera mu turere twa Burera na Gicumbi, District Police Unit (DPU) kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi nk ‘urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, umwaka ushize wa 2018 rwitwaye neza mu kubungabunga umutekano.Yavuze ko imbaraga zakoreshejwe muri uriya mwaka zingomba kwikuba kenshi kugira ngo ibitera ibyaha byose bikumirwe.
IGP Munyuza yavuze ko imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ku mipaka iri mu turere duhana imbibi n’u Rwanda.
Yagize ati“ Burera na Gicumbi hakunze kugaragara ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge. Uyu mwaka tugomba gukoresha imbaraga nyinshi zishoboka tukabirwanya tugamije kubica burundu.”
Yakomeje agaragaza ko ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw ‘igihugu, kuko ari nabyo shingiro ry’ibyaha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi yasabye abapolisi guhorana umurava n’ubwitange mu kazi, bagahora bari maso kuko inzira zinyuramo magendu n’ibiyobyabwenge, umwanzi ashobora kuzifashisha akinjira mu gihugu agahungabanya umutekano w’abaturarwanda.
Ati:”Nta kintu na kimwe mugomba gufata nk’icyoroheje cyane cyane icyagira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu. Bariya baca mu nzira za rwihishwa bakinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu, umwanzi nawe ashobora kubyuririraho nawe akajya anyura muri izo nzira akinjira mu gihugu. Ni ngombwa ko duhora turi maso rero.”
Yakomeje akangurira abapolisi kujya bakorana bya hafi n’abaturage, bagafatanya mu kubungabunga umutekano, hagira umuturage uhura n’ikibazo bakihutira kumutabara.
IGP Dan Munyuza, yashoje ashimira abapolisi uko bitwaye umwaka ushize wa 2018 ndetse na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu butumwa bwe busoza umwaka agenera inzego z’umutekano akaba yarabibashimiye.
Yavuze ko mu mpera z’umwaka yizeye kuzabona raporo zimugaragariza ko magendu n’ibiyobyabwenge byagabanutse cyangwa byacitse burundu.
Buri ntangiriro z’umwaka abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda basura abapolisi mu gihugu hose bakarebera hamwe uko umwaka ushize warangiye ndetse bakanafata ingamba zo gutangira umwaka mushya hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturarwanda.
Intyoza.com