• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Umujyi wa Kigali na Polisi batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Umwanditsi
January 31, 2019

Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bongeye gutangiza ku nshuro ya 8 ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bugamije kwimakaza umuco wo kurangwa n’isuku n’umutekano.

Ubu bukangurambaga bwa tangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama 2019 bukaba buzageza ku ya 16 Kanama 2019.

Ni umuhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu karere ka Nyarugenge, uyoborwa n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP/AP  Juvenal Marizamunda ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere Parfait Busabizwa.

Abitabiriye uyu muhango ni abayobozi b’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’uturere tugize Umujyi uko ari dutatu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali n’abandi.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije, Parfait Busabizwa yavuze ko ari igikorwa ngaruka mwaka bafatanyamo na Polisi bakangurira abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali kurangwa n’isuku n’umutekano.

Yagize ati” Iki n’igikorwa ngaruka mwaka ariko buri mwaka ukagira impinduka zawo. Niyo mpamvu uyu mwaka tuzita cyane kureba isuku n’umutekano mu makaritsiye abaturage batuyemo; isuku ntigaragare mu mihanda gusa nyamara aho abaturage batuye n’aho bakorera nta yihari. Turashaka kandi kunoza uko imyanda itwarwa n’aho ijya kumenwa naho hakaba nta ngaruka hateza”.

Yongeye ho ko ibyo byose batabigeraho batabifashijwemo n’abaturage ari nayo mpamvu yahamagariye abayobozi bitabiriye uyu muhango gukangurira abaturage kubigira ibyabo bagira isuku uko bikwiye banicungira umutekano batanga amakuru.

Busabizwa yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda ubufatanye bagirana mu rwego rwo kurushaho kubungabunga isuku n’umutekano by’Umujyi wa Kigali kimwe nuko ibikora n’ahandi.

DIGP Marizamunda mu ijambo rye yavuze ko isuku igira isoko, roho nzima igatura mu mubiri muzima kandi ko umutekano w’umuntu uhera ku kuba afite ubuzima buzira umuze.

Yagize ati” Umujyi wacu uhurirwamo n’abantu benshi b’ingeri zose baba abo mu gihugu cyangwa n’abo hanze yacyo. Niyo mpamvu rero tugomba guhora tubungabunga Umujyi wacu tuwugirira isuku kugira ngo ba bandi bawurimo bagire ubuzima bwiza n’umutekano usesuye”.

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu hakwiye kubaho ubufatanye haba mu nzego z’umutekano, iza leta n’izigenga n’abantu ku giti cyabo mu guharanira ko habaho umuco wo kwimakaza isuku n’isukura aho bari hose.

Umuyobozi wa Polisi wungirije yasoje ijambo rye yizeza Umujyi wa Kigali ubufatanye na Polisi nk’uko bisanzwe, ababwira ko aho imfura zisezeraniye ariho zihurira kandi ko imihigo ikomeje n’ubundi ko abazaba aba mbere mu guhiga abandi mu kugira isuku n’umutekano bazahembwa.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano kimara amezi atandantu.Biteganyijwe ko kizasozwa tariki 16 Kamena uyu mwaka.

Insanganyamatsiko igira iti”Tugire Kigali icyeye,itoshye kandi itekanye.”

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga