Inyubako n’ubutaka by’amadini n’amatorero bitegetswe kwishyura umusoro uhereye 2019

Hagendewe ku itegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, inyubako n’ubutaka by’amadini n’amatorero bitegetswe kwishyura imisoro. 

Ntabwo bikiri ibyo kwibazwaho na benshi ko imitungo irimo inyubako n’ubutaka by’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagomba kwishyura umusoro nk’uko byari bimenyerewe mu itegeko No 59/2011 ryo mu kuboza 2011 ryasoneraga umusoro amadini n’amatorero.

Itegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 ritegeka aba banyamadini n’amatorero gutanga umusoro ungana na 0,1% uhereye muri uyu mwaka wa 2019.

Nzayikorera Jonathan, umuyobozi ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, yatangarije abanyamakuru mu mahugurwa bateguriwe kuri iri tegeko kuri uyu wa 12 Gashyanyare 2019 ko inyubako n’ubutaka by’amatorero n’amadini bishyirwa mu kiciro cy’ibisoreshwa bitaboneka mu cyiciro cy’inzu z’ubucuruzi, izo guturamo kimwe n’iz’inganda.

Kwishyura uyu musoro uri ku kigero cya 0,1%, bizakorwa n’uwo icyangombwa cyanditseho kimwe n’uko iyo hakenewe ko ibyo bikorwa bihabwa ingurane hari uwo itegeko rigena bijyanye n’uko itegeko ribigena. Mu biteganywa n’iri tegeko ry’umusoro harimo ko n’inyubako za Leta zikoreshwa nk’izinjiza amafaranga cyangwa ubucuruzi zitegetswe kwishyura uyu musoro ukuyemo izikorerwamo n’ubuyobozi.

Inyubako z’amadini n’amatorero ziri mu cyiciro cyihariye cy’izindi nyubako zitari izo guturwamo, iz’ubucuruzi n’Inganda.

Ku nyubako zo guturamo, umuntu wese ufite inzu imwe asonewe uyu musoro mu gihe afite iya kabiri akazajya ayishyurira umusoro hakurikijwe agaciro kayo. Aha iri tegeko riteganya ko mu mwaka wa 2019 iyi nzu ya kabiri igomba gusora 0,25% muri 2020 ikishyura 0,50%, muri 2021 ikishyura 0,75% naho 2022 n’indi myaka izakurikiraho ikazajya isora 1%.

Ku bijyanye n’inyubako z’ubucuruzi, uyu musoro guhera muri 2019 inzu y’ubucuruzi izajya isora 0,20%, muri 2020 izishyura 0,30%, muri 2021 yishyure 0,40% mu gihe guhera 2022 no mu myaka izakurikiraho izajye isora 0,50%.

Inyubako z’inganda zo muri iyo myaka ikurikirana zizajya zisora 0,1% buri mwaka uhereye muri uyu wa 2019 n’indi izakurikira.

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi-Minecofin, ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza abasora ku gira ngo bitababera umuzigo mu gihe itegeko ritangiye gushyirwa mu bikorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →