Gicumbi: Umugabo yafashwe apakiye mu modoka imifuka 8 ya zebra warage

Polisi mu karere ka  Gicumbi, ku bufatanye  n’abaturage yafashe umugabo witwa Mugambira Cedrick w’imyaka 30 y’amavuko  apakiye mu modoka Toyota Corolla RAA 934 N imifuka 8 irimo amaduzene 320 y’inzoga zo mu bwoko bwa Zebra waragi zitemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Mugambira yafatiwe mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Kinyami mu mudugudu  wa Gahondo.

CIP Rugigana yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo rifitanye isano n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batuye hafi y’umupaka wa Kaniga babonye Mugambira apakira ibiyobyabwenge bahita batanga amakuru bityo Polisi itangira gukurikirana inzira zose uyu mugabo ari gukoresha.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo ageze mu rukomo Polisi yamuhagaritse akiruka ariko Polisi igakomeza kumukurikirana agafatirwa mu murenge wa Cyumba apakiye amaduzene asaga 320 y’ibi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa zebra warage .

CIP Rugigana yasabye abakomeje kwishora mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kubihagarika kuko uzabifatirwamo wese azagerwaho n’ingaruka zikomeye.

Yagize ati“ Inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya uwo ari we wese ucuruza ibiyobyabwenge, amategeko yaravuguruwe ku buryo ubifatiwemo ahabwa ibihano bishobora no kugera ku gifungo cya burundu”

CIP Rugigana akomeza avuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge biri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano binangiza ubuzima bw’ubikoresha.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ihohoterwa, kuko ubwonko bw’uwabikoresheje buba budakora neza. Kubikumira no kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

CIP  Rugigana asoza ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi mu gukumira ibyaha, akabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugirango umutekano ukomeze kubungwabungwa uko bikwiye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →