Kamonyi: Amakipe azakina umukino wa nyuma wa Kagame Cup yamaze kumenyekana

Mu marushanwa y’umupira w’amaguru yo guhatanira igikombe kitiriwe umukuru w’Igihugu ( Umurenge Kagame Cup) yabaye kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Mugina, iy’abakobwa y’Umurenge wa Kayenzi, iy’abahungu b’Umurenge wa Rukoma n’iy’abahungu b’Umurenge wa Nyarubaka niyo yageze ku mukino wa Nyuma w’iki gikombe.

Mu mikono ya kimwe cya kabiri mu bahungu aho bashakaga amakipe abiri mu bahungu n’abakobwa agomba gukina umukino wa nyuma, ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Mugina yatsinze iy’abakobwa b’Umurenge wa Gacurabwenge kuri Penaliti 4-2 umukino wabereye ku kibuga cy’Umurenge wa Mugina, mu gihe mu bahungu ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka yatsinze ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Mugina igitego kimwe ku busa(1-0).

Ikipe y’abakobwa ba Mugina isuhuzanya n’iya Nyarubaka bagiye kujya mu Kibuga.

Ku rundi ruhande, ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Rukoma yacakiranaga n’iy’abakobwa y’Umurenge wa Kayenzi ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Murenge wa Rukoma maze umukino urangira Kayenzi mu bakobwa itsinze Rukoma kuri Penalite 5-3.

Ku rundi ruhande kandi abahungu b’Umurenge wa Rukoma bazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza bacakiranye n’ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Karama maze umukino urangira Rukoma itsinze Karama ibitego 2-1.

Mu kibuga si ngombwa inkweto, uzibuze ntabwo byakubuza gukina ugatsinda.

Muri iyi mikino ya Kagame Cup, amarushanwa ahanini agamije kwimakaza imiyoborere myiza no guha abaturage ibyishimo binyuze mu mikino, ikimaze kugaragara ni uko hari aho abaturage bitabira ku bwinshi iyi mikino ndetse ikipe zabo bakunze bakazitaho, bakazijya inyuma aho zigiye hose ari nako bazifasha kwitegura imikino mu gihe hari ahandi ugera ku kibuga ukabura abaturage ndetse ugasanga no kwita ku makipe yabo ntacyo bibabwiye.

Ubwitabire bw’abaturage ni ntamakemwa.

Umukino wa nyuma haba mu bahungu ndetse n’abakobwa wari uteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 guhera i saa saba, ariko kubera umwiherero w’abayobozi iyi mikino yamaze kwimurwa aho biteganijwe ko ishobora gushirwa mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa gatatu nk’uko ushinzwe iyi mikino ku rwego rw’Akarere yabitangarije intyoza.com.

Imikino ya nyuma yose yaba uw’abakobwa ndetse n’uw’abahungu, izabera ku kibuga cya Runda-Ruyenzi.

Abafana badasanzwe mu mikino ya Kagame Cup. Aha ni Mugina.
Ifoto y’umunsi y’umukinnyi wa Mugina agiye gutera Koroneri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →