Polisi yagaragaje abantu 8 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 4 Werurwe 2019, kuri station ya Polisi ya Gikondo mu karere ka Kicukiro Polisi yeretse itangazamakuru abantu bagera ku 8 bacuruzaga bakanakwirakwiza urumogi mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye.

Polisi yatangaje ko aba bose bafatanwe ibiro bitandukanye mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye mu cyumweru dusoje.

Ikishaka Cyprien umwe mubafashwe, yabwiye itangazamakuru ko yari afite abantu batandukanye bafatanyaga kubicuruza no kubikwirakwiza.

Ikishaka yafatiwe mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke afite ibiro birenga 10 by’urumogi.

Yongeyeho ko yafashwe arushyiriye umwe mu bakiriya be yari asanzwe aruha witwa Nzabandora Claude nawe waje gufatirwa mu karere ka Bugesera ari naho atuye afite ibiro birenga bine (4kgs) by’urumogi.

Yagize ati “ Iyi yari inshuro ya kabiri Nzabandora ndumushyira ndetse n’abandi babiri nabo bafashwe mu gihe gishize. Uruhare rwanjye rwari urwo guhuza ababicuruza n’abaguzi, kuri ibi biro(10kgs) nari mushyiriye akaba yari kunyishyura ibihumbi 240,000frw.”

Nzabandora avuga ko yatangiye ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2012 ariko ko yari yarabiretse kubera igihombo yagize cy’amafaranga, yongeye kubyubura mu byumweru bibiri bishize.

Yagize ati “ Numvaga ko mu gihe cy’amezi ane(4) ngomba kuba mfite miliyoni 2 frw, dore ko mu minsi mike ishize nari maze kugurisha udupfunyika tw’urumogi ijana (100) nka kuramo agera ku bihumbi 60,000frw.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko abo bose bagiye bafatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “Hari uruhererekane rw’ababicuruza kuko byambukiranya imipaka, ariko Polisi yiyemeje guca urwo ruhererekane rw’ababicuruza bakanabikwirakwiza imbere mu gihugu.”

CIP Umutesi yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bantu bafatwa.

Yagize ati “ Abantu bose bagenda bafatirwa mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biterwa n’amakuru aba yagiye atangwa n’abaturage ndetse n’izindi nzego zitandukanye, turashimira rero uruhare rwa buri wese mu kubikumira tunasaba n’abandi ko buri wese yabigira ibye kuko ingaruka mbi zabyo zigera kuri benshi.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →