Burera: Abaturage bibukijwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Umuturage w’u Rwanda agomba kugira umutekano usesuye mubyo akora n’aho akorera ndetse n’aho atuye. Ni ku bw’iyo mpamvu, Polisi ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe mu rugari twa Mudugali na Bungwe yibukije abaturage baho kuba abambere mu kwicungira umutekano.

Ibi byatangajwe na Polisi ikorera mu karere ka Burera kuri uyu wa 10 Werurwe 2019, mu nama yakoranye n’abaturage batuye mu tugari twa Bungwe na Mudugali mu murenge wa Bungwe basaga 1500, aho bibukijwe kuba aba mbere mugucunga umutekano wabo.

Iyi nama yayobowe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police Alexis Rugigana arikumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe Jean de la Paix Manirafasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe Jean de la Paix Manirafasha yasabye abaturage gukaza amarondo y’umwuga no gutangira amakuru kugihe y’ikintu cyose cyaza kigamije guhungabanya umutekano kuko aribyo bizabafasha kuwugeraho.

Yagize ati:” Ntabwo umutekano ari uw’inzego ziwushinzwe gusa, ni uwa buri wese mu kuwuharanira no kuwubungabunga, niyo mpamvu dushishikariza abaturage kujya batangira amafaranga ku gihe y’abakora irondo ry’umwuga.”

Yanasabye abaturage gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda birinda kujya mu gihugu cy’abaturanyi kuko byagiye bigaragara ko abagiyeyo bahohoterwa.

Chief Inspector of Police Alexis Rugigana yavuze ko bateguye iyi nama kugira ngo bakangurire abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Yagize ati:” Umutekano niwo shingiro rya byose, ni ngombwa ko tuwucunga twirinda ikintu icyaricyo cyose cyashaka kuwuhungabanya kuko ahari umutekano buri kimwe cyose gikorwa neza.  Abaturage rero murasabwa gufatanya n’inzego ziwushinzwe kugira ngo tubashe kuwurinda neza dutangira amakuru ku gihe. “

CIP Rugigana akomeza asaba abaturage kuguma gukaza amarondo birinda umuntu wese washaka guhungabanya umutekano wabo bakanirinda kwishora mu bucukuzi butemewe bukunze kugaragara muri ako gace kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo n’abahatakariza ubuzima.

Yagize ati: “ Muri kano gace harimo ikirombe cy’amabuye y’agaciro giteza umutekano mucye kandi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko hari abitwikira ijoro  bakajya kuhacukura; iyo witwikiriye ijoro ukinjira mu kirombe gishobora kukugwaho ntihagire ubimenya kuko wagiyeyo ntawe ubizi murumvako n’ubutabazi bugorana kububona, murasabwa kubyirinda.”

CIP Rugigana asoza asaba abaturage baturiye umupaka kwirinda kuwambuka nta ruhushya bahawe n’inzego zibishinzwe kugira ngo birinde ingaruka zababaho kandi akanabibutsa ko gutangira amakuru ku gihe bifasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba bityo ko bajya bihutira kuyatanga.

Nyuma y’inama abaturage bahize kuguma gukaza amarondo birinda umuntu wese washaka kubahungabanyiriza umutekano no kujya batangira amakuru ku gihe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →