Depite Kanyamashuri yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’amezi atandatu yinjiye mu nteko ishinga amategeko

Amb. Kanyamashuri Kabeya Janvier wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uturuka mu muryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2019 yeguye ku kuba intumwa ya rubanda ku mpamvu yatangaje ko ari ize bwite.

Mu buryo bwatunguye abatari bake, ambassador Kanyamashuri wari umaze gusa amezi atandatu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yeguye ku kuba intumwabya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’inteko ishinga amatebeko umutwe w’abadepite nk’uko Panorama dukesha aya makuru yabitangaje, Amb. Kanyamashuri yanditse avuga ko ashingiye ku ngingo y’itegeko ngenga rigena imikorere y’umutwe w’abadepite, yeguye ku mpamvu ze bwite ku mwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu ibaruwa ye yo kwegura, Amb. Depite Kanyamashuri yashimiye Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite uburyo yamuyoboye, avuga ko yize byinshi mu gihe gito bamaranye bizamufasha mu buzima bwe.

Depite Kanyamashuri yari mu nteko ishinga amategeko yaratanzwe ku rutonde rw’abadepite b’umuryango RPF-Inkotanyi. Mu nteko, yari akuriye Komisiyo ishinzwe Politiki y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho yari yungirijwe na Depite Mukabikino Jeanne Henriette.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakandida Depite batanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije mu matora y’intumwa za rubanda yabaye muri Nzeli 2018, mu gihe haba nta gihindutse umwanya wa Amb. Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier wahita ufatwa na Ndoriyobijya Emmanuel umukurikira ku rutonde.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →