Umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Munyakaragwe Aline M. Tariki ya 14 Werurwe 2019 yafashe icyemezo kitagize itegeko cyisunze, ajya gushyira ingufuri ku nzu y’umuturage witwa Uwimana Noella utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda. Iki gikorwa cyahungabanije umutekano wa Noella uvuga ko yahohotewe mu gihe uyu muhesha w’inkiko avuga ko nta numwe wo kumubaza kucyo yakoze uretse Minisiteri y’ubutabera n’urugaga abarizwamo.
Tariki ya 14 Werurwe 2019 ahagana ku i saa saba n’iminota 15 nibwo umuhesha w’Inkiko w’umwuga witwa Munyakaragwe Aline M. Yageze mu rugo Uwimana Noella abamo arakomanga undi asohoka ajya kureba uwo mushyitsi wari kumwe n’umupolisi, asanganizwa inkuru y’uko baje gushyira ingufuri ku nzu abamo nayo ituzuye.
Ubwo Noella yinjiraga mu nzu ngo azane ibipapuro by’urubanza RC 00008/2017/TB/GAC uyu muhesha w’inkiko yari aje guheraho ngo amukure mu nzu, ashaka gusobanurira umupolisi ko arenganijwe; mu gihe yarimo abyereka umupolisi ngo uyu Muhesha w’inkiko yamucunze ku jisho akubitaho ingufuri hagenda we, amusiga uko yagasohotse mu nzu.
Uwimana Noella, avuga ko yakorewe ihohoterwa rikomeye akavutswa uburenganzira bwe ku maherere n’uwitwa ko ari umunyamategeko waje mu nyungu atarabasha kumenya ngo kuko nta tegeko rimuha gukora ibyo yamukoreye.
Ati” Nayobewe ibimbayeho kuko nta cyemezo cy’urukiko cyashingiweho. Naburanye n’umugabo umutungo twashakanye, tujya mu bunzi b’Akagari ka Ruyenzi bavuga ko ntigeze mba umugore we ko ahubwo nari umukozi kuri iyi nzu ubwo yubakwaga, ariko bavuga ko akwiye kumpembera akazi bavugaga nakoze mu myaka yose yari ishize twubaka.
Ntabwo nanyuzwe niyambaje abunzi b’Umurenge dutanga ibimenyetso byose ndetse nabo bashaka amakuru yabo birangira ntsinze ndetse bemeza ko umutungo twashakanye tugomba kuwugabana.”
Noella, avuga ko uyu mugabo we batashakanye byemewe n’amategeko ibi bitamunyuze maze yiyambaza urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge aho rwasanze uru rubanza rudashobora kujya mu mizi yarwo rukurikije itegeko ryariho, kuko agaciro k’ikiburanwa karengaga Miliyoni 5 mu gihe itegeko ritarwemereraga kuburanisha urubanza rurengeje ako gaciro.
Nyuma yo gusuzuma imiterere y’ikirego, Noella avuga ko urukiko rwanzuye ko rutabasha kujya mu mizi y’uru rubanza kuko rutari mu bushobozi bwarwo ndetse runatesha agaciro ibyemezo byose by’abunzi b’Akagari n’umurenge kuri iki kibazo, aha ibintu byagombaga gusubira uko byahoze.
Tariki 21 Mutarama 2019, nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Munyakaragwe Aline M. Yanditse ibarwa isaba Uwimana Noella kuva mu nzu, ibintu Noella avuga ko byari ihohoterwa, aho yanamusubije ko ntaho yakagombye guhera amukura mu nzu kuko nta tegeko na rimwe yisunze.
Tariki 14 Werurwe 2019 twavuze hejuru nibwo Noella yabonye ko uyu muhesha w’inkiko yaje ari si musiga maze amushyira hanze atanamuhaye uburenganzira bwo kugira icyo afata munzu na kimwe, ibyo uyu Noella avuga ko birenze n’akarengane kuko yanafataga imiti y’uburwayi afite ariko byose uyu muhesha w’inkiko ngo akabyirengagiza ubwo yamutakambiraga ntamwumve ahubwo akamuta ku gasozi kugera anaraye hanze.
Noella yahise yitabaza ubuyobozi butandukanye mu Murenge no mu Karere ariko bose ntacyo bari gukora ku cyemezo umuhesha w’inkiko w’umwuga Munyakaragwe Aline M. yari yafashe dore ko n’abayobozi bagerageje kuvugana nawe yababwiye ko ngo ntacyo bashinzwe ku mubaza kubyo yakoze.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko ibyakozwe n’uyu muhesha w’inkiko w’umwuga yabiburiye izina cyane ko ubwo yasuzumaga imyanzuro y’urukiko uyu muhesha w’inkiko yahereyeho ashyira ingufuri ku nzu y’umuturabe ngo yasanze nta bubasha bw’itegeko yisunze, hanyuma kandi ikiyeretse kuri ibi yakoze ngo nta buyobozi bwari bubizi.
Intyoza.com twanamemye kandi ko mu babajije uyu muhesha w’inkiko kubyo yakoze bagira ngo babone icyo babwira uyu muturage wari ubagannye, harimo abakozi ba MAJ mu karere aho aba ngo yabagize ayo ifundi igira ibivuzo ababwira ko uretse Minisitiri Busingye wenyine ariwe ufite kugira icyo amubaza.
Ubwo intyoza.com twashakaga kumenya itegeko uyu Munyakaragwe Aline M. Yisunze akora ibyo yakoze, yadusubije agaragaza ko ibyo nta burenganzira bwo kubimubaza dufite, ko niba dushaka kumenya amakuru kubyo yakoze twagana Minisiteri y’ubutabera ndetse n’urugaga abarizwamo rw’abahesha b’inkiko.
Ati ” Niba ufite ikibazo kuri Huissier( umuhesha w’inkiko) dufite urugaga ujye kubaza ku rugaga rwacu cyangwa ujye kubaza Minisiteri y’ubutabera. Dufite urugaga mbarizwamo nkakorera muri Minisiteri y’ubutabera ubwo niho urajya kubaza”.
Amakuru intyoza.com ifite ni ay’uko nyuma y’ibyabaye kuri Uwimana Noella, yagiriwe inama n’inzego zitandukanye haba mu Murenge no Mukarere ngo yandikire urugaga rubarizwamo uyu muhesha w’inkiko w’umwuga, Munyakaragwe Aline M. Asaba kurenganurwa, ibi akaba yarabikoze tariki 15 Werurwe 2019 aho yanamenyesheje inzego zitamdukanye zirimo Minisitiri w’ubutabera, ubuyobozi bw’umurenge wa Runda atuyemo, Akarere ka Kamonyi, urwego rw’ubugenzacyaha-RIB.
Amakuru kandi dufite ni ay’uko umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu karere ka Kamonyi ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda yashatse kugira icyo abaza uyu muhesha w’inkiko w’umwuga Munyakaragwe Aline M. agira ngo abone ubusobanuro aha uyu muturage wari uje amusanga ngo amufashe ariko akabwirwa ko nta bubasha n’ubushobozi afite bwo kumubaza ku kazi yakoze.
Abatari bake mu baturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko niba Minisiteri y’ubutabera itagize icyo ikora mu maguru mashya ku myitwarire y’abahesha b’inkiko b’umwuga muri ibi bihe, bazakomeza kwangiza isura y’ubutabera no gutuma babutera icyizere cyane ko ngo bahereye kubyo bamaze iminsi babona bikorwa muri cyamunara baza gukora hirya no hino mu karere n’ahandi ngo babona ibisa no guteshuka ku nshingano z’umwuga ku batari bake. Basana kandi n’urugaga rw’abahesha b’inkiko kuba maso no guhana bihanukiriye abameze batya kuko isura bakomeje kuruhesha itari iyo kwizerwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com