Kuri uyu wa 27 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanyije n’ubuyobozi bw’abamotari mu Karere ka Nyarugenge batanze amahugurwa agamije gukangurira abamotari kurushaho kunoza umwuga wabo bagira uruhare mu gukumira ibyaha.
Aya mahugurwa yahawe abamotari bagera kuri 70 bibumbiye mu makoperative 12 akorera mu karere ka Nyarugenge yatanzwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ari kumwe na Ngendahimana Reverien umuyobozi w’abamotari mu karere ka Nyarugenge.
CIP Umutesi yasabye aba bamotari kwirinda kuba abafatanyabikorwa mu byaha birimo ibiyobyabwenge, urugomo ndetse n’ubujura kuko bisiga umwuga wabo icyasha bikanahungabanya umutekano.
Yagize ati “ Hari bamwe muri bagenzi banyu usanga bakorana n’abacuruza ibiyobyabwenge abandi bakagaragaraho ingeso y’ubujura aho umumotari yiba umugenzi atwaye, ibi byose bituma abaturage babakuraho icyizere, mu kwiye kubirwanya.”
CIP Umutesi yibukije aba bamotari ko umuhanda bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ugira amategeko awugenga.
Yagize ati “Muzirikane ko umuhanda ari inzira nyabagendwa ikoreshwa n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru, mugomba guhora mwirinda ko mwaba banyirabayazana b’impanuka, muzabigeraho ari uko mwubahirije amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.”
CIP Umutesi asoza asaba aba bamotari kugira uruhare mu gukumira impanuka birinda ibitera izi mpanuka birimo umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara basinze cyangwa bavugira kuri terefoni.
Ngendahimana Reverien umuyobozi w’abamotari mu karere ka Nyarugenge yashimiye ibiganiro byiza bahawe na Polisi, avuga ko byabibukije inshingano zabo n’amwe mu makosa akorwa n’ abamotari ugasanga ahesha isura mbi uyu mwuga.
Yagize ati “Dukora aka kazi kuko dufite umutekano usesuye, natwe rero dukwiye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi, dukosora amakosa amwe n’amwe twajyaga dukora agateza impanuka ndetse tunatanga amakuru ku byaha bihungabanya umutekano.”
Ngendahimana akomeza avuga ko bashyizeho itsinda rishinzwe gufata abamotari bakora amakosa atandukanye arimo abakora batagira koperative babarizwamo, ndetse n’abakora badafite ibyangombwa byuzuye.
Nyuma y’ibi biganiro aba bamotari bahagarariye abandi biyemeje kugarurira isura nziza umwuga wabo bigisha abamotari bose kurangwa n’ubunyamwuga bagira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda ndetse banatanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano.
intyoza.com