Kamonyi: Abagore bahize abagabo mu kwesa umuhigo wa Mituweli

 nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 4 Mata 2019,  Umuyobozi w’Akarere yahagurukije ba Mudugudu, n’abakora mu Kagali bahize abandi avuga ko abagore aribo bari ku isonga mu kwesa Umuhigo wa Mituweli.

Mu bayobozi batanu b’utugari muri 59 tugize Imirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi bashimiwe mu ruhame ko bari hejuru y’ijanisha rya 90 muri Mituweli, umwe gusa muri aba akaba ari Umugabo.

Kwesa uyu muhigo wa Mituweli kuri aba bakozi biganjemo igitsinagore byatumye  bagenzi babo bakomeza kumva ko umugore ashoboye iyo ahawe umwanya wo gukora, nabo bavuga ko bagiye gutera ikirenge mu cyabo bakesa imihigo y’Umwaka utaha wa 2019-2020.

Benshi muri basaza babo bayobora utugari n’imidugudu bagaraje ko Umuhigo wa Mituweli uri muri  60% biyemeza ko bagiye kwikosora ubutaha nti basahagurutswe mu bagawa.

Umwe ati” Ibi natwe ntabwo bidushimishije( turasebye), duhize ko umwaka utaha tutazahagurutswa tunengwa cyangwa tugawa, tugiye kubikosora”.

Mukantaganda Leonile, SEDO umaze igihe cy’imyaka 2 ayobora akagari ka Busoro mu Murenge wa Kayumbu wenyine( nta Gitifu w’Akagari) imibare kuri Mituweli yerekanye ko yashoboye kugeza ku gipimo cya 98,5% , afatanije  n, Abakuru b’ Imidugudu4.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi  Kayitesi Alice yasabye abitabirige iyi nama mpuzabikorwa bose gushyira hamwe bagakora ijoro n’amanywa bagamije kwesa imihigo yose Akarere kashyizeho umukono imbere ya Perezida wa Repubulika  Paul Kagame, avuga ko bifuza kuza mu myanya y’imbere nkuko byahoze.

Ku rwego rw’Akarere, kwesa umuhigo wa Mutuweli ubu biri ku kigero cya 84,5%, akarere ka kabarirwa ku mwanya wa cumi mu turere 30 tugize igihugu.

Iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere, yitabiriwe n’Abakuru b’Imidugudu bose, abahagarariye njyanama z’utugari n’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose, Inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’abandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →