Abantu babiri batandukanye bafashwe bakekwaho gutanga ruswa no kwiyita abapolisi

Polisi kubufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) yafashe Micomyiza Vedaste w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu kagari ka Karambi Umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango ukekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango harekurwe umuvandimwe we ufungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Micomyiza yafatiwe mu cyuho atanga ruswa.

Yagize ati “Micomyiza afite umuvandimwe ufunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa yaje ashaka gutanga ruswa Polisi ifatanyije n’abagenzacyaha bakorera kuri Sitasiyo ya Kabagari bamufatira mucyuho atanga ruswa y’ibihumbi 50000”.

Mu gihe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara hafatiwe uwitwa Sibomana Benoit w’imyaka 36 wiyitaga umupolisi akambura abaturage.

CIP Marie Gorette Umutesi, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko Sibomana yari amaze kwakira amafaranga y’umuturage ibihumbi 20 amwizeza ubufasha mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (The motor vehicle mechanical inspection centre).

Yagize ati “Sibomana yabwiye umuturage ko ari umupolisi ukorera mu kigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, amwizeza ko afite ubushobozi bwo kumusuzumishiriza ikinyabiziga agahita amuha n’icyemezo (certificate) niko kumusaba ibihumbi 20 nk’ikiguzi cya serivisi”.

Uyu muturage yagize amakenga niko guhamagara Polisi Sibomana afatirwa mucyuho yakira ayo mafaranga.

CIP Umutesi yibukuje abaturage ko amafaranga atangwa kuri serivizi zo gusuzumisha ibinyabiziga azwi kandi ko yishyurwa kuri Banki adahabwa umuntu runaka.

Yagize ati “Mu gihe hari ugusabye amafaranga akwizeza kugufasha kubona serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga menya ko ari umutekamutwe wihutire gutanga amakuru ubikora wese afatwe”.

Kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga bikorwa n’ikigo cya Polisi kizwi nka “ Controle Techniques’’ ukeneye serivisi wese asabwa kugaragaza ubutumwa bugufi yandikiwe ahabwa umunsi wo gusuzumisha ikinyabiziga, impapuro yishyuriyeho, ibyangobwa biranga ikinyabiziga cye, irangamuntu, ubwishingizi bw’ikinyabiziga ndetse n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku mushoferi utwaye imodoka.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →