Abapolisi bakuru 30 baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika bari gukurikirana amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye I Musanze batangiye urugendoshuri mu bigo bitanduka byo mu Rwanda mu rwego rwo gusobanukirwa ibyo inzego zitandukanye zikora.
Uru rugendoshuri rwatangiye kuri uyu wa 15 Mata 2019 ubwo basuraga Ministeri y’ubutabera, bakirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye. Yabaganirije ku mateka n’imikorere y’inkiko Gacaca mu Rwanda, mbere na nyuma y’ubukoroni.
Yagize ati “ Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 inkiko Gacacaza zongeye kwifashishwa zigira uruhare mu kuburanisha imanza z’abari bamaze gukora Jenoside no kunga abanyarwanda.”
Ministeri Busingye yakomeje ababwira ko kuva kera abanyarwanda bicaraga hamwe bagakemura ibibazo byabo mu muryango Nyarwanda bakoresheje ukuri. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Gacaca yarongeye irakoreshwa kugira ngo hatangwe ubutabera bwihuse hakoreshejwe ukuri.
Yagize ati “Mu myaka 10 Gacaca yaciye imanza hafi 1.958.634 ibintu bitari byarigeze bibaho mu Rwanda ariko kubera amateka yaranze iki gihugu byarabaye. Ikaba yarafashije kwihutisha imanza kuruta uko byari bunyure mu nkiko zisanzwe.”
Ministeri Busingye yasoje ababwira ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse aho buri wese asigaye yifuza kurusura kubera umutekano n’iterambere rugaragaza.
Nyuma yo gusura Urwego rw’ubutabera bakomereje mu kigo cyIigihugu cy’Imiyoborere (RGB) aho bakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Dr. Usta Kayitesi.
Yabagaragarije uruhare rwa RGB mu guteza imbere imiyoborere myiza binyuze mu bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Yagize ati “ RGB yagize uruhare runini mu nkiko Gacaca aho abunzi batanze ubutabera ku kigero cya 87% kandi yagize uruhare mu burezi bw’imyaka icyenda (9YBE), inatanga umusanzu mu bikobwa by’umuganda aho ufite uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Dr. Kayitesi yakomeje ababwira ko RGB itanga inama ku bayobozi mu nzego z’ibanze cyane hibandwa mu mitangire ya serivisi inoze no kurwanya ruswa.
Yanagaragaje ko muri 2010 imitangire ya serivise yari ku kigero cya 66% ,2018 ikazamuka ikagera kuri 74%.
Aba banyeshuri batangiye uru rugendoshuri bazasura ibigo 14 mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi, bakaba bayobowe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu .
intyoza.com