• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Musanze: Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe gukora Kinyamwuga

Umwanditsi
April 19, 2019

Ibi babisabwe kuri uyu wa 17 Mata 2019 mu karere ka Musanze ubwo Polisi  yahuguraga abagera kuri 200 baturuka mu bigo bitanu byigenga bishinzwe gucunga umutekano bikorera muri aka karere mu rwego rwo kunoza imikorere kugirango inshingano zo gucunga umutekano aho bakorera zigerweho uko bikwiye.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugirango  basobanurire ibi bigo uko byarushaho gukora akazi kabyo neza byirinda amakosa agenda agaragara aho bakorera no gutanga serivise nziza.

Yagize ati “Umutekano waho mushinzwe kurinda uri mubiganza byanyu, ndetse na serivise ihatangirwa irabareba mu gihe umuntu abagezeho ababaza ikintu adasobanukiwe ukwiye kumufasha, ntukumveko  serivise itangirwa aho uri itakureba kuko umutekano na serivisi nziza biruzuzanya.”

CIP Rugigana yabasabye gushyira mubikorwa inyigisho bahawe kuko aribyo byonyine bizatuma bakora akazi kabo kinyamwuga.

Yagize ati “Aya masomo arabafasha kwirinda ibibazo byagendaga bigaragara birimo ubufatanyacyaha mugutwara ibyo mushinzwe kurinda. Iyo bikugaragayeho ntabunyamwuga uba ugaragaje kandi bina kugiraho ingaruka mbi kuri wowe ndetse bikanahesha isura mbi ikigo ukorera .”

CIP Rugigana kandi yanabasabye kurangwa n’ikinyabupfura mukazi kabo bakirinda kugaragarwaho n’amakosa yatuma batererwa ikizere, kuko aho baba bari barebwa n’abantu benshi.

Yasoje avuga ko Polisi izakomeza gufatanya n’ibigo byigenga mu rwego rwo kubyongerera ubumenyi kugirango bibashe gutanga serivise inoze.

Abahuguwe baturuka mu bigo bitanu ISCO, TOP SEC, RCL, DELTA na HIGH SEC bose bavuze ko ayamahugurwa bahawe azabafasha kugaruka mu murongo kubari barawutaye no kubafasha kunoza serivise batanga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga