Kamonyi: Kuba twararokotse ntabwo imibiri y’abacu ikwiye kuba icyandagaye hirya no hino-Ibuka Mugina

Perezida w’umuryango Ibuka mu Murenge wa Mugina muri iri joro rya tariki 25 Mata 2019 mu gitaramo cy’ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye akomeje ko uwaba wese azi ahari umubiri w’abishwe ko yatanga amakuru.

Pricille Mukabaranga, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mugina yagize ati ” Nsabe umuntu wese, uzi aho imibiri y’abacu ijugunywe hirya no hino ko yaduha amakuru, kugira ngo imibiri y’abacu ishyingurwe mucyubahiro”.

Akomeza ati ” Twebwe abarokotse, ni kimwe mubyo twarokokeye. Kuba uyu munsi twararokotse, ntabwo imibiri y’abacu ikwiye kuba icyandagaye hirya no hino. Mu byatumye turokoka tugasigara ni ukugira ngo imibiri y’abacu uyu munsi ihabwe icyubahiro ikwiye”.

Etienne Muvunyi, waje ahagarariye akarere mu ijambo yagejeje kubitabiriye ijoro ryo kwibuka, yagarutse ku bantu badaha agaciro gahunda zo kwibuka anasaba ko bidakwiye kuba abantu bafite amakuru y’aho abantu bashyizwe ariko bakaba batayatanga.

Etienne Muvunyi / intumwa y’Akarere ku Mugina.

Ati ” Bambuwe ubumuntu, bagirwa inyamaswa baricwa. Uyu ni umwanya mwiza igihugu cyaduhaye ngo tubibuke. Uyu mwanya abawuhaye agaciro turabashimira, turashimira igihugu cyawutugeneye, abatawakira nabo cyangwa abagerageza kuwuhunga igihe kizagera kuko kwibuka ntabwo bizahagarara”.

Muri iki gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka ndetse n’ijoro ryo kwibuka bibanziriza umuhango nyiriziza wo kwibuka, hagaragaye abaturage batari benshi ugereranije n’abagombye kuhaboneka cyane ko ari igikorwa gihuza imirenge 2, uwa Mugina na Nyamiyaga.

Murugendo rwatangiriye ku Mugina, rwatangiwe n’abantu bake baza kwiyongera bahuye n’Abanyamiyaga ariko uko amasaha yakuraga hari abandi bagendaga baza.

Aha, Mukabaranga yagize ati ” Hari aho twagiye tunyura abantu bakaguma mubipangu bakatwitegereza nkuko abacu babanyuragaho nyine!, cyakora ikitabayeho uyu munsi nta nduru baduhaye kuko ntaho babona bayivugiriza muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Aba rero tutajyanye bari babishoboye, bari babifitiye uburyo turabanenga”.

Akomeza ati” Muri iyi minsi ya Pasika abantu bakoze urugendo rw’umusaraba bibuka imibabaro Yezu Kristo yanyuzemo mbere y’uko apfira abantu, bakoze iyo nzira bisanisha n’akababaro ka Yezu Kristo, hanyuma ukibaza uyu muntu witwa umukristo ubabajwe cyane n’urupfu rwa Yezu Kristo ataraturanye na Yozefu na Mariya ngo yumve ububabare bw’umwana wabo Yezu, uyu munsi abafashe mugahinda k’umwana wabo, uyu munsi akaba atabasha guherekeza umubandimwe baturanye wabuze abana icumi abareba!? Iki ni ikintu cyo kwibazaho abantu bakwiye gufataho ndetse umwanzuro uhamye kuko aho imyaka 25 igeze nta muntu ukwiye gusunikwa ngo akore urugendo nk’urwo twakoze”.

Urwibutso rwa Mugina twarufotoye mu ijoro ifoto ntabwo igaragaza neza.

Urwibutso rwa Mugina ni rumwe mu nzibutso 3 ziri mukarere ka Kamonyi. Rushyinguwemo imibiri 50,011, kuri uyu wa 26 Mata 2019 ubwo baraba bibuka abatutsi biciwe mucyahoze ari Komini Mugina baturutse hirya no hino harashyingurwa indi mibiri 32.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →