Mu ntangiriro z’iki cy’umweru ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano na Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye bafashe umugabo ufite ibiro 20 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo Sezibera Philimine yafashwe mu masaha ya 22h00 z’ijoro n’inzego zishinzwe umutekano ubwo zari ku burinzi.
Yagize ati” Sezibera yafatiwe ku mugezi wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi ubwo yari amaze kuwambuka afite urwo rumogi mu mufuka arujyanye mu rugo iwe mu kagari ka Nyamuzi mu murenge wa Bweyeye.”
Uyu Sezibera wafatanwe urumogi avuga ko yari arukuye muri icyo gihugu cy’abaturanyi kandi ko asanzwe arunywa akanarucuruza.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta kiza bazigera bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa.
Yagize ati” Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi nyinshi ku muryango nyarwanda cyane cyane urubyiruko kandi arirwo Rwanda rw’ejo. Bityo rero buri wese arasabwa kubirwanya atangira amakuru ku gihe kuko bihungabanya ubukungu bw’igihugu bikadindiza iterambere ryacyo.”
CIP Gasasira avuga kandi ko muri aka karere mu murenge wa Kamembe, urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishirije mu ruhame urubanza ruregwamo abagabo batatu baherutse kuhafatirwa bafite urumogi bari bajyanye i Nyamagabe, mu rwego rwo kugira ngo abaturage barusheho kumenye ibihano bihabwa umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge.
Sezibera Philimine yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)rukorera kuri Sitasiyo ya Bweyeye kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com