Rwamagana: Ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 2 byamenewe mu ruhame

Ibiyobyabwenge nibyo biza ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano w’abaturage. Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye  kubirwanya kugirango umuturage w’u Rwanda abeho afite ubuzima bwiza kandi afite umutekano usesuye.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 24 Mata 2019 mu karere ka Rwamagana umurenge wa Nzige ubwo hamenwaga ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa muduce dutandukanye tw’uyu murenge.

Superintendent of Police (SP) James Rutaremara umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana yavuze ko kubufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu murenge wa Nzige yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi, Kanyanga n’inzoga z’inkorano  bikamenerwa muruhame kugirango buri muturage wese amenye ububi byabyo.

Yibukije abaturage ko umutekano wabo bagomba kuwugiramo uruhare barwanya umuntu wese ufite umugambi wo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Umutekano n’ikintu buri muntu wese yifuza kugira, kuwugeraho bisaba kwitandukanya n’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko aribyo biri ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano. Murasabwa kumvako umutekano wanyu nk’abaturage mugomba kuwuharanira murwanya umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.”

SP Rutaremara yakomeje abwira abaturage ko ibiyobyabwenge aho byagaragaye ariho hakunda kubarizwa ibyaha birimo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, gufata kungufu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

SP Rutaremara akomeza abwira abaturage ko Polisi itazihanganira uwari we wese ufite umutina wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, agasoza ashimira abaturage uruhare bagize kugirango ibyamenwe bifatwe, akanabashishikariza gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano kugirango ibyaha bibashe gukumirwa.

Umushinjyacyaha mu rukiko rw’ibanze rw’umurenge wa Nzige Ntirushwamaboko Etienne nawe yabwiye abaturage ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko akibutsa buri wese kubyirinda kuko iyo abifatiwemo agerwaho n’ibihano biremereye.

Yagize ati “ Urabicuruza , ukabinywa wabifatirwamo ukabihanirwa n’amategeko bikakugiraho ingaruka kuko amafaranga ubawashoye urayabura ndetse ukanafungwa bityo ukaba umutwaro kumuryango wawe.”

Ntirushwamaboko yibukije abaturage ko mu itegeko rihana ibiyobyabwenge harimo n’igifungo cya burundu abasaba kubireka bagashaka ibindi bakora byabagirira akamaro.

Ibiyobyabwenge byamenwe bifite agaciro ka Miliyoni 2.720.100 y’amafaranga y’u Rwanda bikaba birimo urumogi, Kanyanga n’inzoga zinkorano zitandukanye zitemewe n’amategeko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →