• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abapolisi basaga 100 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Umwanditsi
April 28, 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Ni igikorwa cya kozwe nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane aho cyitabiriwe n’abapolisi mu nzego zose basaga 100, muri rusange hakaba hatanzwe amaraso angana na mililitiro 44,550.

Ni kunshuro ya 6 mu gihe cy’imyaka 2 abapolisi bakorera mu kigo cya Kacyiru batanga amaraso nyuma yaho hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) mu rwego rwo gukusanya amaraso yo gufasha abarwayi barwariye mu bitaro bitandukanye.

Umuyobozi w’ikigo Gishinzwe gutanga amaraso mu mujyi wa Kigali Dr. Muyombo Thomas yashimiye abapolisi kuba bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi.

Yagize ati “ Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu Ntara ndetse no kubigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso kubushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa amaraso’’.

Akomeza avuga ko gutanga amaraso ari igikorwa kigaragaza ubufatanye Polisi ifitanye n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Dr. Muyombo akomeza avuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutwari agakangurira buri wese kwitabira kugirango ubuzima bw’abari mu kaga bubashe gutabarwa.

Ati “Polisi ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abanyagihugu, ibi ibifatanya no gushaka icyakorwa kugirango ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bigerweho’’.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yashyizweho umukono mu mwaka 2017 aho yibanda Ku gikorwa cyo gutanga amaraso, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga