Suwede: Urukiko rw’ubujurire rwahanishije Rukeratabaro gufungwa burundu

Urukiko rw’ubujurire rwa Svea muri Suwede, kuri uyu wa 29 Mata 2019, rwahanishije Theodore Rukeratabaro gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Taliki ya 27 Kamena 2018 nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm rwari rwahamije Rukeratabaro uvuka ku Winteko, mu Murenge wa mururu ho mu Karere ka rusizi, igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Rukeratabaro yaje kujuririra icyo gihano, ariko n’Ubushinjacyaha bujurira busaba ko Urukiko rwanamuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abari n’abategarugori.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Urukiko rw’ubujurire rwa Svea, rivuga ko nyuma y’iburanisha ryamaze hafi ameze atandatu, Urukiko rwasanze Rukeratabaro yaragize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace yari atuyemo.

Itangazo riragira riti “Urukiko rw’Akarere rwakurikiranyeho runahamya Rukeratabaro (ufite ubwenegihugu bwa suwede) icyaha cya Jenoside n’ibyaha ndengakamere bibangamiye amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, rumuhanisha gufungwa burundu. Ibyo byaha byakorewe abo mu bwoko bw’Abatutsi mu 1994”. Cyakora urukiko rwa mbere rwari rwamuhanaguyeho icyaha cyo gufata no gusambanya abagore ku gahato.

Nyuma y’iburanisha, Urukiko rw’ubujurire rwasanze Rukeratabaro w’imyaka 50 yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi. Uru rukiko rwamuhanaguyeho ubwicanyi icyenda muri 19 yari yahamijwe n’Urukiko rwa mbere, cyakora rumuhamya icyaha cyo gufata no gusambanya ku ngufu abagore no gusahura iby’abicwaga.

Itangazo risoza rivuga ko Urukiko rw’Ubujurire rusanga ibyaha Rukeratabaro yakoze ari ibyaha ndengakamere kandi by’ubugome, bityo Urukiko rwemeza ko Rukeratabaro yakoze icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bibangamiye amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, rumuhanisha gufungwa burundu. Urukiko rwanategetse ko akomeza kuba afungiye aho yari afungiye by’agateganyo, kugeza ubwo azajyanwa aho agomba kurangiriza igihano cye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, yishimiye uyu mwanzuro w’Urukiko, ati “Ni byiza cyane tubyakiriye neza, biranagaragaza ko hari Ibihugu bitangiye kwumva ububabare abantu bagize n’uburemere bw’ibyakozwe, ndetse n’ukuntu gufata ku ngufu byabaye intwaro yakoreshejwe muri Jenoside”.

Soma indi nkuru bijyanye hano: http://www.intyoza.com/rusizi-abarokotse-ntibemeranya-nabavuga-ko-rukeratabaro-nta-mbaraga-yari-afite/

Indi nkuru : http://www.intyoza.com/mururu-rukeratabaro-yari-afite-imbaraga-agera-aho-ashinga-brigade-iwabo-ubuhamya/

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yishimira umwanzuro wafashwe.

Ati “Rukeratabaro ni umuntu wagize uruhare mu kwica, ariko cyane cyane no gushinyagurira imibiri, harimo no gufata ku ngufu. Kuba icyaha cyo gufata ku ngufu yagihamijwe, biraha agaciro ubuhamya bwagiye butangwa n’abantu bahohotewe bakagirirwa nabi na Rukeratabaro”

Ikindi Dr Bizimana yishimira, ni ukuba ubutabera nk’ubu iyo butanzwe n’ibihugu by’amahanga, ari intambwe, ati “Niba abicanyi bahungira iyo bakumva ko batazigera babazwa uruhare rwabo muri Jenoside, ni intambwe nziza yerekana ko hari ibihugu biha agaciro uburemere n’ubugome bw’icyaha cya jenoside ubwacyo. Bikaba bifasha mu kwigisha umuco wo kudahana kuko abakoze icyaha cya jenoside nubwo wenda batazahanwa bose, ariko bumva ko hari inzira y’ubutabera ishobora kuzabageraho umunsi ku wundi”.

Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko. Yageze  muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho  yiyise Tabaro Théodore.

Soma indi nkuru : http://www.intyoza.com/guhamya-umuntu-icyaha-cya-jenoside-ntihatangwe-indishyi-tubifata-nko-kudaha-icyo-cyaha-uburemere-gikwiye-ibuka-rusizi/

Gerard M. Manzi

Umwanditsi

Learn More →