Polisi y’u Rwanda izifatanya n’isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Buri mwaka impanuka zo muhanda zihitana abantu barenga miliyoni imwe ku isi.  Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization), kivuga ko Impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa 8 mu kwica  abantu benshi ku isi.  Zirusha zimwe mu ndwara z’ibikatu nka SIDA, Igituntu…..

Impamvu nyamukuru y’izo mpanuka ni imyitwarire mibi y’abakoresha umuhanda cyane cyane abayobozi b’ibinyabiziga; nk’uburangare, gutwara basinze cyangwa umuvuduko ukabije. Niyo mpamvu  Kuva tariki 06 Gicurasi 2019 u Rwanda ruzifatanya n’isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, gifite insanganyamatsiko igira iti’’Ubuyobozo bwimakaza umutekano wo mu muhanda’’

Nyuma y’icyo cyumweru Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazahita batangiza ubukangurambaga bwimbitse buzamara ibyumeru 52 mu bikorwa bitandukanye bigamije ubukangurambaga ku kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Gerayo Amahoro”.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzirikana ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi. Kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye zimwe mu ngamba zo guteza imbere umutekano wo mu muhanda harimo igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kwigisha ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda imyitwarire ikwiye.

Aho twavuga nk’abanyamaguru kugendera mu nzira zagenewe abanyamaguru, kugendera k’uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho urebana n’ibinyabiziga biguturuka imbere,  kwambukira ahabugenewe(Zebra-clossing), kubanza gushishoza mbere yo kwambuka umuhanda, kwirinda kwambuka umuhanda ukoresha telefoni no mu gihe ugendana n’umwana ukamufata akaboko mu rwego rwo kwirinda impanuka, kwambuka umuhanda wihuta ariko utiruka no kudakinira mu muhanda .

Izindi ngamba zafashwe  na Polisi y’u Rwanda mu gukumira impanuka zo mu muhanda harimo Ishyirwaho ry’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ryaje nk’igisubizo mu kugabanya impanuka ziterwa n’ibibazo by’imodoka zishaje. Undi muti w’igihe kirambye Polisi y’u Rwanda yafashe ni ugukora ubukangurambaga buhoraho kandi bwimbitse  butari ubwari busazwe bwamaraga icyumweru cyangwa ukwezi.

Kugira ngo ibi bigerweho hakenewe ubufatanye bwa buri wese, guhera ku bayobozi kugeza ku muturage, kuko  twese umutekano wo mu muhanda uratureba.

Tariki 12 Gucurasi 2019 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazasoza  icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ku rwego rw’isi yose,  ariko mu Rwanda hakomeze bya byumweru 52 nabyo bizaba bigamije ubukanguramba ku mutekano wo mu muhanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →