Ni gute wahangana n’ibibazo urimo-Igice cya 2 – Rev./ Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Ni gute wahangana n ‘Ibibazo urimo-Igice cya 2”?.

2 INGOMA 20:3-

“ Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa”.

Ubwo Umwami Yehoshafati yumvaga uko byifashe, ntabwo yigeze ashakisha izindi mbaraga ahandi cyangwa ngo avuye ati “ Reka ndebe uko twashaka ukuntu twarinda igihugu cyacu”.

Ahubwo yahise ashaka uko agirana inama n’Imana ye y’Inyambaraga maze ayisaba ko imuha uburyo ( Direction-inzira), cyangwa icyerekezo cy’uburyo yakwitwara muri izo ngorane.

Ntabwo byari ukubyibazaho ubwe gusa ahubwo yihutiye kujya ku Imana ye kuko yari ayizeyeho imbaraga n’ubushobozi muri byose.

Reka nkubaze, ni irihe jambo rya mbere usohora mu kanwa kawe iyo ingorane zikugezeho cyangwa se uhuye n’ikigeragezo? Ntekereza ko ryagombye kuba Imana Data cyangwa se Yesu!

Iyo uvuze Data uba urimo guca inzira nziza yo kuva mu bibazo kuko uba uhamagaye Imana y’inyembaraga mu buzima bwawe kugira ngo ize igire icyo ikora ku bibazo cyangwa ingorane uba uhuye nazo. Uba uhamagaye ubushake bw’Imana muri wowe.

Nshuti y’Imana, uyu munsi ubwo narimo gutegura iki gice cya kabiri cy’iki kigisho cy’iyi Seminar hari umuntu wanyoherereje ubutumwa bugufiya ambwira uburyo izi nyigisho zimutabaye yari agiye kwiyahura kubera ibibazo. Ariko akimara gusoma icyo kigisho ngo muri we byahise bihinduka iyo gahunda yo kwiyahura arayihagarika.

Ubwo nahise nshima Imana kandi ndayibaza nti; Mana, ni iki kigomba gukurikiraho”?. Irambwira ngo mutunganye ikibazo cye. Ubwo nahise muhamagara mubaza aho atuye n’amazina ye ndetse n’uko byamugendekeye, maze mwizeza ko nza kohereza umuntu bakaganira neza.

Uwo muntu yavuze ati “ Mana yanjye, Data, bituma abona ibirangiza ibibazo bye”. Muri make, yahamagaye imbaraga z’Imana atabizi kandi ugukomera n’ububasha bwayo bwigaragaje bihagarika umugambi utari mwiza yari afashe.

Ni kenshi mu buzima abantu bahura n’ibibazo n’ingorane bakabanza kujya gushaka ibintu hirya no hino birangiza ibibazo byabo cyangwa se ingorane baba bahuye nazo maze byabayobera bakabona bakaba aribwo bajya gutabaza Imana. Kujya gushaka Imana no kuyigisha inama nibyo byakagombye kuba amahitamo yawe ya mbere.

Uko urushaho kugenda ujya kubaza abantu wibwira ko ibisubizo nyabyo biri muribo, niko urushaho kwigora ndetse bikarushaho kugutesha umutwe kuko uba urimo gushakira igisubizo aho kitari. Uba wateye umugongo imbaraga y’Imana. Shaka Imana bwa mbere.

NI GUTE TUGOMBA GUSHAKA IMANA;

Umwami Yehoshafati amaze kubona ko ibintu bitoroshye, ndetse ko ibihugu 3 byarangije kwitegura aho n’ingabo zabyo zari zatangiye guhagurutsa amafarashi yazo ( ni nk’imodoka z’intambara z’icyo gihe), icyo yahise akora ni kimwe gusa; Yahise ajya gushaka Imana yo nyiri ububasha bwose. Yazengurutse mu baturage ategeka ko bagomba kwiyiriza ubusa ( 2 Ingoma 20: 3 ).

KWIYIRIZA NO GUSENGA :

Mu butumwa bwa Mariko igice cya 9 Yesu asobanura ibijyanye no kwiyiriza usenga ko ari isoko isobanura imbaraga zo mu buryo bwa Mwuka. Mark 9: 28-29; Yeremiya 29: 12-14

Kwiyiriza usenga bituma wegera bya hafi umutima w’Imana. Kwiyiriza ni uburyo butanga imbaraga kandi bwerekana ko ubayeho ku bw’Imana.

Umwaka wa 12 ushize ubwo nasengerwaga kuba umushumba w’itorero (Rev. Pastor) nari mfite ikibazo runaka binsaba kujya imbere y’Imana ngo inyereke icyo kibazo. Ubwo nafunze ibintu byose njya ku rusengero nziko ngomba gusenga iminsi 2 ariko narangije Imana irambwira iti komeza kuguma mu masengesho.

Nakomeje amasengesho ngeze kuri 21 irongera irambwira iti komeza, hari imbaraga nshaka kurekurira muri wowe. Ubwo umuryango wifashe ku munwa mu itorero abandi ba pasitori nabo batangira kujya inama no kuvuga bati pasitori aragwa mu cyumba cy’amasengesho.

Ubwo aho nari nasabye umwarimu umwe kujya aza buri munsi tukaganira nk’isaha imwe. Narangije iminsi 40 n’amajoro 40 ariko imbaraga nahakuye ntabwo zari zisanzwe.

Naje kubaza Imana impamvu yashatse ko nkora amasengesho y’iminsi ingana ityo, yarambwiye ngo imbaraga wakuye muri ariya masengesho zizagufasha mu buzima bwawe kudahungabanywa n’ibigeragezo by’ubuzima bwawe kandi ibishashi by’umuriro wakije muri wowe bizajya bifasha abandi bibakomeze mu guhangana n’ibibazo.

Muri make nta kintu kijya kintera ubwoba kibaho. Mpura n’ibibazo ndetse n’ibigeragezo ariko umutima wanjye ugakomera. Guhura n’ibibazo ntuhangayike ahubwo ukaba uzi kandi wizeye ko imana igomba kuza ikagutabara.

Iyo niyo musingi wo gutabarwa, kuko Imana itakunda umuntu utizera cyangwa ahangayitse birimo no kuganyira.

Iyo turimo gusenga amasengesho nk’ayo yo kwiyiriza ugomba kuba ufite amasengesho, Imana iba iri hagati.

Hari igihe ujya kumva abantu barimo gusenga bagira bati “ Mana uzi ibibazo byanjye, dore abantu bankoreye gutya, bavuze gutya, nabuze ibintu ibi n’ibi, ndi muri ibi bingoye gutya na gutya n’ibindi”.

Nshuti yanjye, amasengesho yacu agomba kuba yerekeza ku Imana aho kuba amasengesho yerekeza ku bibazo byawe. Reka nkwereke amasengesho y’Umwami Yehoshafati maze urore itandukaniro;

2 INGOMA 20: 6-7

Amasengesho ye yavugaga ibijyanye n’Imana, imbaraga zayo, gukomera kwayo ndetse no kwiringira Imana kubyo agiye gukora byose.

Icya kabiri; Ubwo igihugu cyabo cyakiraga inkuru mbi yo guterwa n’ibindi bihugu, bose bashyize hamwe maze bashaka Imana.

2 INGOMA 20:4

Igihe kinini mu bihe by’ibibazo ntabwo abantu bashyira hamwe maze ngo bashake Imana. Muri iki gihe njya mbona bimwe mu bihugu bigira ibibazo aho kugira ngo bashyire hamwe ahubwo ugasanga nibo ubwabo bari kugambana kugira ngo ibyo baruhiye imyaka n’imyaka bubaka igihugu bihinduke umuyonga. Abandi bakaba ibikoresho by’abanzi kugira ngo bageze abanzi b’igihugu ku mugambi wabo.

Abantu usanga bitiranya ibintu. Igihugu gitandukanye n’umuntu, nk’abakirisitu tugomba guhagarara ku ijambo ry’Imana maze tukayegera, tukayihamagara kugira ngo imigisha yahaye igihugu cyacu idahinduka umuyonga. Imana iyo itanze umugisha iba ishaka ko ugira icyo uwukoraho nko kuwurinda n’ibindi.

Iyo ibibazo bije mu buzima bwawe, mu mwanya wawe nk’umukirisitu, nk’umwana w’Imana ukwiye kumva ko amasezerano n’imbaraga zayo biri muri wowe. Ugomba kumenya ko Imana iba igenzura ibyo bibazo byawe kandi ko ari nini kubiruta. Ugomba rero gushaka Imana ku bw’ibyo bibazo. Matayo 7: 7

Hamwe n’ibyo, ibyo uba ufite mu masezerano meza y’Imana ko uyitayeho kandi ko igomba kugira icyo ikora kuriyo. Ufite amasezerano y’Imana nk’umwana w’Imana. Iyo uri umunyamasezerano, aho uba cyangwa se uvuka naho Imana iba ihafitiye amasezerano kuko mu kukurinda, mu kuguha umugisha ntabwo bireba wowe gusa kuko Imana ibanza ikabishyira aho umutima wawe uri, aho utuye, kandi ibinyuza ku bandi bantu muri kumwe aho bityo Imana ifitiye igihugu cyawe amasezerano.

Mu mwaka w’1999 hari ibyo Imana yavuganye nanjye bijyanye n’igihugu cyanjye ndetse n’umuyobozi wacyo yemwe inampa umurimo ngomba gukora ku bw’igihugu ndetse n’ubuhanuzi. Iyo Imana iguhaye n’ubuhanuzi iba iguhaye umurimo wowe ubwawe, byaba ari ubuhanuzi buteye ubwoba cyangwa se bw’Amahoro.

Niba ari na bubi wowe ufite urufunguzo rwo kubuhindura bwiza ku gihugu cyawe kuko aba ari umurimo wawe. Keretse iyo utazi gukoresha urwo rufunguzo wahawe n’Imana. Niko ijambo ry’Imana ritubwira.

Niyo Imana ivuga iti “ Uzabikora, ufite uburyo bwo kuyibwira uti aha ni njye uhategeka mu buryo bwo mu mwuka. Uzabaze Aburahamu nuzagira amahirwe ukamusanga , uko yari agiye guhagarika irimbuka rya Sodoma, gusa ni uko yagize integer nke mu gusaba kwe ( Gusenga) akagarukira kuri 5 b’abakiranutsi gusa. Iyo akomeza yinginga akagera kuri umwe yari kuboneka I Sodoma kuko Roti yari ahari maze ntiharimbuke.

Ntega amatwi neza kandi wumve nshuti y’Imana, iyo utangiye gushakira Imana mu bibazo byawe uzi uko bigenda?, ku bigeragezo byawe, ibigeragezo bifatwa mpiri, bigenda biba bito bito ku mpamvu y’uko Imana yawe igenda ihinduka nini kurusha byose, ikagenda yiyongeraho kuba nini buri uko nawe ugenda uyitekerezaho.

Imana iguhe umugisha, Imana igushoboze gutera intambwe uyigana

Seminar irakomeza, rarika inshuti zawe n’abandi mubone imbaraga ziva ku Imana

Imana iguhe Umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →