Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Shyira ibyiringiro byawe ku kintu wifuza ko Imana yagukorera”.
Soma Itangiriro 15:5
“ Aramusohora aramubwira ati” Rarama urebe mu ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Arongera ati “ Urubyaro rwawe niko ruzangana”. Ni iki wiringiye ko Imana igomba kugukorera?
Ni iki uri gusengera uyu munsi kandi ukaba wiringiye ko Imana izakiguha? Ni irihe sezerano Imana yagusezeranije? Birashoboka ko ari uguhindura umuryango wawe, Umuryango ufite ubumwe ndetse kandi ufite umugisha. Birashoboka ko ari ukuguha akazi kandi keza katuma urangiza ibibazo byawe cyangwa kuzamurwa mu ntera (a job promotion)
Birashoboka ko ari ukubona umwana kandi kubona umwana w’ umuhungu cyangwa w’ umukobwa. Birashoboka ko wifuza kuvanwa mu madeni cyangwa kwongera guhabwa ibyawe waterejwe cyamunara. Birashoboka ko ari ugukizwa indwara umaranye igihe cyangwa uburwayi bw’ uwo ukunda, Birashoboka ko wifuza ko Imana yagushyigikira mu mushinga ufite.
Birashoboka ko wifuza ko Imana yagukomeza mu murimo wayo yaguhamagariye. Niba ufite isezerano wakuye mu ijambo ry’ Imana cyangwa ukaba ufite isezerano ryayo, Imana igihe cyose iba ishaka ko ushyira Ibyiringiro byawe kuri icyo kintu.
Iyo Imana ikoze ibyo byiringiro muri wowe igihe cyose ntabwo iba ishaka ko icyo kintu wifuza kuriyo utakivanga n’ibindi bintu uba ukeneye. kuko umuntu muri rusange akenera utuntu twinshi.
Iyo ushyize Ibyiringiro kuri iryo sezerano bihita biguha icyo nakwita “ Vision “ kuko Ibyiringiro bihita biguha kwizera ikintu uri gukurikirana. Iyo dusomye inkuru za Abrahamu n’ Umugore Sara ubona ari inkuru yo kwiringira ndetse no kwizera.
Imana yavuganye n’ uwo muryango utari ufite umwana kuzabona umwana. Imana ikimara kuvugana nabo byahise biba “Isezerano “ mu mitima yabo. Ariko basubije amaso inyuma bisanga bitashoboka bitewe nuko bateye akajisho ku myaka yabo kuko bari bakuze cyane bikaba bisobanurako isezerano ridashoboka.
Imana ibibonye ishaka uburyo yabafasha kuko batanyuze muri iyo nzira yo kwizera no kuyiringira badashobora kubona ibyo yari imaze kuvugana nabo. Nuko ihamagara Abrahamu iti “ Ushobora gusohoka nkagira icyo kwereka. Abrahamu ati” ntakibazo”. Ageze hanze Imana iramubwira iti “ Hejuru hariya urabona iki?” Nawe ati” Ndahabona inyenyeri.”
Mbese Ushobora nkumbarira ziri nyenyeri? Undi ati “ ntabwo nabishobora“. Imana iti” umva rero, abantu bazagukomokaho ni kuriya bazangana”. Ubwo ikiganiro kirarangira.
Ni iki nshaka kukwereka aho?
Imana yabonye ko gushyira Ibyiringiro kuri iryo sezerano yari ibahaye byabakomereye kubera situation (ibihe) barimo maze ishaka uburyo yakubaka Ibyiringiro muri bo maze imuha “ vision”.
Muri uko kubaka ibyiringiro muri we ndatekereza ko Igihe cyose Abrahamu yabonaga inyenyeri yahitaga yibuka ku masezerano ye maze iryo sezerano akarikomeza mu mutima we kugeza igihe Imana imuhaye icyo bavuganye.
Bibliya itwereka ko kuva icyo gihe Abrahamu n’ umugore batongeye gushindinya ku isezerano bahawe. Bakuze mu kwizera bagira imbaraga nyinshi kuko berekeje amaso ku Imana yabo y’ Inyembaraga. Ibyiringiro byabo n’ ukwizera bibageza aho Sara asamiye inda y’ umwana bise Isaka.
Isezerano Imana yasize muri wowe ntukemere ko ripfa ubusa, ntukemere ko rikuvamo kuko Ibyiringiro hamwe n’ ukwizera bitwita inda y’ ikintu Imana ishaka kuzana mu buzima bwawe.
Nshuti y’ Imana, muvandimwe wanjye muri Kristo, Fungura amaso maze ugire “Vision-intumbero” ku isezerano Imana yaguhaye, rishyire ahantu umunsi ku munsi aho uzajya urireba maze bigutere kurizirikana no kurikorera akazi.
Ndatekereza ko igihe cyose Abrahamu yabonaga inyenyeri byamutera gutekereza ku cyo yifuza ku Imana. Ndetse akajya abona azungurutswe n’abana be ndetse n’ abuzukuru be, maze akuzura umunezero.
Iyo ukomeje mu mutima wawe icyo ushaka ku Imana, ukwizera kwawe kuba kuzi inzira kugomba ku kunyuzamo bijyanye n’aho Imana ishaka ko unyura kugira ngo uhure n’icyo kintu. Ibyo birenze uko ushobora kubyibaza ndetse n’uko Ushobora kubyiyumvisha.
Imana iguhe umugisha…!
Ijambo muriteguriwe na
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098(WhatsApp)