Nyamagabe: Ibiyobyabwenge by’agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 2,4 y’u Rwanda byamenewe mu ruhame

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka ifatanije n’inzego z’ibanze bameneye mu ruhame litiro 40 za kanyanga, ibiro 270 by’urumogi n’udukarito tw’amacupa 27 tw’inzoga zitemewe, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 2,450,300 frws.

Iki gikorwa cyo kumena ibi biyobyabwenge kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Gaston Karagire n’umushinjacyaha mukuru w’akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru Kayitare Jea Baptiste ndetse n’abaturage.

Nyuma yo kubimenera mu ruhame, umuyobozi w’akarere, Uwamahoro Bonaventure yasabye abaturage bitabiriye icyo gikorwa kwirinda kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ahubwo bagakora ibikorwa byemewe n’amategeko.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima, bikabateza ubukene, bigakurura ibindi byaha, bikanasubiza ubukungu bw’igihugu inyuma muri rusange. Turabasaba rero kwirinda kubyishoramo kuko nta kiza bigeza kubikoresha uretse ibihano.”

Meya yakomeje ababwira ko bakwiye guhagurukira gukora ibyabateza imbere bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange bakirinda ibibashora mu bihano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Gaston Karagire yavuze ko ibyo biyobyabwenge byamenwe byafatanwe abantu batandukanye, mu bihe bitandukanye ndetse ko bamwe muri bo banakatiwe n’inkiko igifungo cya burundu.

Superintendent Karagire yasabye abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu babikuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’ababakobwa ku ngufu, guhohotera abana, ubujura, amakimbirane n’ibindi.

Ati “ Nta kiza kiri mu kunywa ibiyobyabwe usibye kukwangiriza ubuzima ugata ubwenge, ababicuruza n’ababikwirakwiza nabo nta kindi babikuramo uretse gufungwa no gucibwa amande bagasigira imiryango yabo ibibazo ndetse n’igihugu kuko kibatakazaho byinshi byagafashije abandi baturage.”

Yaboneyeho kubasaba ko kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese kuko bigira ingaruka ku muryamgo nyarwanda, abasaba kujya batungira agatoki inzego z’umutekano ku muntu wese babiketseho kugira ngo bikumirwe bitarakwirakwizwa. Yanashimiye kandi abaturage bose babigizemo uruhari kugira ngo biriya bifatwe.

Umushinjacyaha Kayitare Jean Baptiste yabwiye abaturage bari aho ko ibiyobyabwenge bihombya leta amafaranga menshi kandi bikanangiza byinshi kuko ababikoresha kenshi aribo bakunze no gukora ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Yaboneyeho kubabwira ko ibiyobyabwenge byafatiwe ingamba zikomeye, akaba ari nayo mpamvu ibihano byabyo byiyongereye harimo n’igihano cyo gufungwa burundu, bityo abasaba kubirwanya bivuye inyuma.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →