IGP Dan Munyuza arashimangira ko ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere buzarwanya ibyaha

Ibi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabivugiye mu nama y’iminsi ibiri yataraniye i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya kuva tariki 30 kugeza 31Gicurasi 2019. Ni inama yahuzaga abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba(ACC) igamije kwigira hamwe ku bibazo by’umutekano bikunda kugaragara mu karere no kubifatira ingamba.

Muri iyi nama umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko ibihugu byo muri aka karere bizagira umutekano binyuze mu guhuza imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati:” Kuba twese twateraniye hano birashimangira ko dushaka ko umuryango wacu uhuza ibihugo byo mu karere k’Iburasirazuba(EAC) birangwa n’umutekano kandi bigakomeza gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko imbaraga zihurizwa hamwe zigomba kuba umusaruro w’imikorere myiza y’inzego zo mu bihugu byo mu muryango w’Iburasirazuba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yanavuze ko ibihugu bihuriye mu muryango w’Iburasirazuba bigomba guhuza uburyo bwo gucunga umutekano mu bihugu cyane cyane mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati:” Ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano dukunda guhura nabyo birasaba ubushishozi bwa buri muntu ndetse n’imbaraga. Amahoro n’umutekano bigomba kuba ihame mu karere kacu.”

Iyi nama yahuzaga abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ndetse n’izindi mpuguke mu by’umutekano barebeye hamwe uko ibyaha bihagaze mu karere n’uko byarwanywa muri aka karere, ibyibanzweho n’uko harwanywa ibyaha by’iterabwoba, ibikorwa by’ubutagondwa ndetse n’ibindi byaha bikunda kugaragara muri aka karere k’iburasirazuba harimo kwambura intwara nto n’inini imitwe yitwaje intwaro igaragara mu karere.

Iyi nama  yateguwe n’ubunyamabanga bw’umuryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba, yafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga wungirije muri uyu muryango ushinzwe politiki ariwe Charles Njoroge.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe kurwanya intwaro ntoya muri aka karere k’Iburasirazuba Lt Gen Badreldin Elamin Abdelgadir, ndetse n’umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga mu karere ufite ikicaro I Nairobi muri Kenya, Gideon Kimilu.

Hashize imyaka myinshi Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gushimangira ubufatanye n’umuryango wa Polisi mpuzamahanga, yagiye kandi yifatanya n’indi miryango mpuzamahanga ya Polisi aha twavuga nka EAPCCO, RECSA ndetse n’ibihugu byo mu muhora wa ruguru.

U Rwanda kandi rwagiye rwakira amahugurwa n’inama mpuzamahanga, twavuga nk’inama y’inteko rusange y’umuryango wa Polisi mpuzamahanga yateranye ku nshuro yayo ya 84 igateranira i Kigali mu mwaka w’2015, AFRICA UNiTE CPX II, EAPCCO CPX I , inama ya 6 y’impuguke mu muryango wa Polisi mpuzamahanga yahuje impuguke mu kurwanya genoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n’izindi nama zitandukanye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →