Rwamagana: Umugabo yafashwe abitsa muri banki amayero 2500 bikekwa ko ari amiganano

Kuri uyu 30 Gicurasi 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro yafashe Habumugisha Peter agerageza kubitsa amayero 2500 y’amiganano muri banki ya Kigali (BK) ishami rya Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yatangaje ko Habumugisha yafashwe nyuma yo gutahurwa n’abakozi ba banki ya Kigali-BK ko amafaranga afite ari amiganano.

Yagize ati” Habumugisha yaje kubitsa amafaranga bayashyize mu cyuma kibara kikanasuzuma ubuziranenge bw’amafaranga basanga n’amiganano bitabaza Polisi ahita afatwa”.

CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano kubireka kuko bigira ingaruka k’ubifatiwemo ndetse bikagira n’ingaruka k’ubukungu bw’igihugu.

Ati:”Amafaranga y’amiganano agira ingaruka zikomeye mu kumunga ubukungu bw’igihugu nko gutakaza agaciro k’ifaranga ndetse agatuma ibintu bihenda ku isoko.”

Akomeza avuga ko abantu bakwiye gushaka indi mirimo ibateza imbere aho gukora ibinyuranyije n’amategeko, abibutsa ko ababyishoramo Polisi y’u Rwanda iri maso kugirango bafatwe kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.

CIP Twizeyimana yashimiye abakozi ba banki ya Kigali bihutiye gutanga amakuru bakibona ko uriya mugabo amafaranga yari aje kubitsa ari amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo. Akomeza asaba ibigo by’imari na banki gutunga imashini zisuzuma ubuziranenge bw’amafaranga.

Habumugisha yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kigabiro kugirango hakorwe iperereza kucyaha cyo guhimba amafaranga akekwaho.

Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 271 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →