Sobanukirwa ibintu by’ Ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo ( igice cya nyuma)

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo”. Igice cya nyuma

Yuda 1 :20

“ Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengera mu mwuka wera”

Umukristo ukomeye abazi akamaro ko guhora afite bateri yo mu buryo bwo mu mwuka ifite umuriro uhagije. Akaba ariho havuye “ KUVUGA MU NDIMI ZO MU IJURU”. Kuko iyo usengera mu mwuka ibitekerezo byawe ndetse n’ amagambo yawe bita agaciro maze amagambo yo mu Ijuru akaba ariyo ahabwa umwanya muri uwo mwanya uri gusenga(Nubwo ugomba kubigiramo ubwenge ) Kuko umwuka wera udasimbura ubwenge n’ ubwenge bukaba budasimbura umwuka wera.

Ejo hashize nabonye ubutumwa bugufi bw ‘ umuntu wari umaze gusoma inyigisho nari nahaye umutwe witwa “ MENYA ICYO IRYO ZINA RISHOBARA GUKORA”. Ari kunsaba kumufasha gutunga urutoki ku rugi aho ibintu bye byari bifungiwe.

Byabaye ngombwa ko umwuka wera ahita anyuzura bintunguye ntangira kuvuga mu ndimi nshya, ndetse nsabwa ko namuhamagara. Ubusanzwe commucation ( itumanaho ) yanjye ni ukwandika ubutumwa bugufi ariko iyo ari Emergency( byihutirwa) biba ngombwa ko tuvugana kuri phone.

Ubwo nahise mu bwira ko agomba kujya ku bifata aho byari bifungiye. Kuko yayititirijeho igihe kirekire kandi ko I document( icyangombwa) bamusabye ko ntako atagize ngo ayibone (visa) yumvaga ko bitashoboka. Namushubije ko  “ Agomba kumvira icyo UMWUKA W’IMANA uri kuvuga.

Ubwo yasubijeko azazinduka ajyayo. Ubwo bwarakeye atinda kubyuka, atarajyayo agiye kumva yumva umuntu umuhamagaye amubwira ko iyo document bamusabaga yabonetse, biramutangaza bituma yemera ko iyo visa ihari koko. Ubu akaba yiteguye kujyana iyo document maze bakamuha visa ye.

Hari uruhari runini iyo usengera mu mwuka, kandi uvuga mu rundi rurimi rutamenyekana kuko biguha gusengera ibindi bintu utazi, maze bikagufasha kuba wajya mu buryo bw’ umwuka maze bigafungura inzugi mu ihishurirwa, mu bwenge, mu guhabwa amabwiriza y’ uko ugomba gukora.

“IYUBAKE WOWE UBWAWE MU KWIZERA MAZE USENGERE MU MWUKA WERA.”

Imana iduhe Umugisha..!

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyo nyigisho ku nshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo kugerwaho n’ ijambo ry’ Imana mu minsi itari ku cyumweru.

Kandi wowe n’ Inshuti zawe mushobora ku twandikira kuri Email estachenib@yahoo.com or+14128718098(WhatsApp)

Niba ari na ngombwa mushobora kutubwira na bimwe mubyo muhanganye nabyo uyu munsi kugira ngo tube twabafasha ku bisengera.

Turabakunda….!

Nibintije Evangelical Ministries International

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Sobanukirwa ibintu by’ Ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo ( igice cya nyuma)

  1. john israel nyamwema June 4, 2019 at 2:32 pm

    amahoro ava ku mana abane namwe,maze iminsi nsoma ubutumwa bwawe.kubera gufashwa nabwo ubu ndimo kubugeza kubandi kubera ndi umwigisha wa bibliya mfite amatsinda arimo gufahswa nizi nyigisho kandi turi,o kugusengera.

Comments are closed.