Soma ku rupapuro rw’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo biri – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Soma ku rupapuro rw’Ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo biri”. 

Zaburi 139:16

“ Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’ umwe.

Waba uziko Imana mbere yuko uvuka yari yarabanje guteganya ibintu byose uzakenera mu buzima bwawe?

“IMANA IFITE UMUGAMBI MWIZA KURI WOWE “

Imana izi ibibazo byawe, Izi ibyo watakaje cyangwa ibyo uri kwifuza ubu ( amafranga, inzu, abana , umugabo, umugore, amahirwe yawe n’ ibindi). Uyu munsi nkuzaniye inkuru nziza. Ibyo byose biri kurwanira muri wowe, ibyo byagutesheje umutwe ukaba wabuze amahoro bigiye kuba AMATEKA bityo winjire mu intsinzi. Uti “ kagira inkuru!”.

Nyegereza ugutwi kwawe nkongorere Satani ntabashe kutwumva!!!!!!

“ UBUZIMA ni UBWAYO”( Imana).

Ni

“ IBINTU BYOSE ni IBYAYO

Bityo

“ ICYO UKENEYE CYEREKEZE kuri YO kandi UYIZERE.

Urupapuro rw’ Ubuzima bwawe rwuzuyemo umurage wawe.

FATA URUFUNGUZO RWABYO

Igihe uri kunyura mu bibazo mu gihe uri kubura ibyawe cyangwa mu gihe uri gushakisha ntubashe kubona icyo uri gushaka. WIGARUKIRA KURI URWO RUPAPURO UGEZEHO RW’ UBUZIMA BWAWE. Fungura ikiganza cyawe maze ubumbure urundi rupapuro rukurikira ( next page).

Hari urundi rupapuro rwanditseho ibijyanye n’ ubuzima bwawe Imana yaguteganyirije. Ariko biragusaba kugira icyo ubanza gukora. Hari ubwo wiyumvisha ibitagenda neza kuri wowe, ukumva ubuze amahwemo bityo bikakubuza gutambuka ngo wegere imbere mu buzima, bigatuma ubaho mu bwihebe. NIBA ARIKO BIMEZE, Uyu munsi menya ko waheze kuri urwo rupapuro ukaba uhamaze igihe kirekire. Uyu munsi ni umunsi wo gusoma urundi rupapuro rwanditseho ibijyanye n’ ubuzima bwawe kuko kuri urwo rupapuro rukurikira niho hari urufunguzo rw’ IDUKA RININI ry’ibyo ukeneye muri iyi minsi.

Ushobora kuba utarasobanukiwe bigatuma uhera aho wari uri gushakira ugira ngo hari icyahinduka. Fata umwanzuro maze uve muri ibyo bintu bishaje, utambuke mu kwizera winjire mu bisubizo byawe.

Reka nsoze nongera ku kubwira ko “IMANA IFITE IDUKA RININI RYUZUYEMO IBYO UKENEYE BYOSE”.

Imana iguhe Umugisha…!

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyi nyigisho ku nshuti zawe kugirango nazo zibone amahirwe yo kugerwaho n’ Ijambo ry’ Imana mu minsi itari ku cyumweru

Kandi Ushobora kutwandikira kuri Email: estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp)

Niba ari ngombwa nabwo ushobora kutubwira utubazo uri guhangana natwo uyu munsi bityo tube twabafasha kubisengera.

Muri ab’ igiciro kuri twe….!

Nibintije Evangelical Ministries International

Umwanditsi

Learn More →