Ruhango: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro 20 za kanyanga n’ibikoresho yifashishaga ayiteka

Mu rugo rwa Hategekimana Naphtar w’imyaka 49 y’amavuko utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Bunyogombe, tariki ya 06 Kamena 2019 abaturage batanze amakuru ko mu rugo rwe hatekewe kanyanga kandi ko ajya anayicuruza. Babonye ibikoresho na Kanyanga yari imaze kwarurwa babura ukekwa.

Nyuma y’ayo makuru abaturage batanze Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Ruhango yahise ijya mu rugo rwa Hategekimana Naphtar ihasanga litiro 20 yari amaze kwarura, ingunguru yayitekeragamo n’ibindi bikoresho bitandukanye ariko we kubwo kubikanga yahise abasha gucika ubu akaba agishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru yanatumye ibi biyobyabwenge bimenwa bitaragira uwo byangiza.

Yagize ati “Igikorwa aba baturage bakoze n’ ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ibyaha bishobora gukumirwa biturutse ku mikoranire myiza iri hagati yabo na Polisi bityo aho dutuye hakarangwa n’umutekano usesuye.’’

Yasobanuye ko kwenga cyangwa gucuruza kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, bityo ko kubirwanya bisaba imbaraga za buri wese.

Yasabye kandi abaturage kwirinda inzoga zitemewe mu Rwanda n’izitujuje ubuziranenge, kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo, kandi ahanini zikaba arizo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.

CIP Karekezi yahamagariye n’abandi baturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye batangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →