Kamonyi: Dr Mukabaramba yashimye uruhare rw’uruganda“INGUFU GIN Ltd”mu iterambere ry’abaturage
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera kuri uyu wa 25 Kamena 2019 yasuye aho uruganda INGUFU GIN Ltd rukorera ashima ibyo rukora n’uburyo rugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi, Minisitiri Mukabaramba yatambagijwe uruganda areba uko inzoga ya Nguvu Gin itunganywa, asobanurirwa inzira y’ikorwa ryayo kugeza ishyizwe mu icupa, uburyo imisoro ihita yibara kubera ikoranabuhanga, asobanurirwa ku mibereho y’abakozi n’uruhare rw’uruganda muri rusange ku iterambere ry’umuturage w’aho rukorera n’Igihugu muri rusange.
Minisitiri Mukabaramba nyuma yo gusura uru ruganda agashima imikorere n’uruhare rufite ku iterambere ry’igihugu, yabwiye intyoza.com ati” Iyo ugeze ahantu ugasanga ibintu bikora neza uhita ubibona atari ukugomba kujya gushakisha, gucukumbura utuntu inyuma y’utuntu n’utundi. Imisoro rutanga muri RRA uhita wumva ko rukora byinshi, ariko icyangombwa ni uko nyirarwo yiteza imbere kandi agateza imbere abaturage, ari abarukoramo ndetse n’abaruturiye ariko ikinini cyane ni ababona akazi”.
Akomeza ati“ Uru ruganda ruri mu bintu dushyigikiye, uruganda rukora mu Rwanda atari ibintu dukura hanze. Ziriya nzoga inyinshi zavaga hanze ariko iyo bikorerwa mu Rwanda kandi rugaha abaturage b’u Rwanda akazi niho duhera tuvuga ko rushimishije”.
Minisitiri Mukabaramba yavuze kandi ko ku bibazo uruganda rufite birimo icy’umuhanda, umuriro n’amazi byose ari Leta bireba kandi bagiye kubishakira ibisubizo vuba. Ikijyanye n’isoko mu karere n’uburyo bw’imisoresherezwe byagaragajwe n’ubuyobozi bw’uruganda kimwe n’ibindi bibazo bafite, yavuze ko bagiye kubiganiraho na Minisiteri n’inzego bireba ku buryo uruganda rwakoroherezwa ku kugeza ibikorwa byarwo ku isoko ryaba iry’u Rwanda n’iryo mukarere muri rusange.
Ntihanabayo Samuel uzwi ku izina rya Kazungu, umuyobozi wa INGUFU GIN Ltd avuga ko imikorere myiza yarwo n’iterambere rugeza ku baturage byose babikesha imikorere n’imikoranire myiza bafititanye n’urwego rw’abikorera mu karere-PSF, Minisiteri ifite inganda mu nshingano zayo –MINICOM, RDB, Ikigo gifite kugenzura ubuziranenge mu nshingano zacyo hamwe n’izindi nzego zitandukanye zibafasha zikanabagira inama yo kurushaho kunoza ibyo bakora.
Uruganda INGUFU GIN Ltd rwatangiye imirimo yarwo mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, rutangirana abakozi 12 ariko ubu rugeze ku bakozi 105 biganjemo abakiri bato. Ni uruganda rugeze ku kigero cyo gusora Miliyari eshatu ku mwaka mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro-RRA.
Uretse gutanga akazi, INGUFU GIN Ltd, inagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, aho byaba mu gufasha abatishoboye cyangwa se ubundi bufasha bukenewe mu iterambere ry’imibereho y’abaturage muri rusange rudasigara inyuma. Ruherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba.
Munyaneza Theogene / intyoza.com