• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Abakinnyi 16 bakiniraga APR FC barimo Kapiteni wayo Mugiraneza basezerewe burundu

Umwanditsi
June 28, 2019

Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru ikina mukiciro cya mbere mu Rwanda APR FC, mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2019 bwashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 16 basezerewe burundu barimo uwari Kapiteni wayo, Mugiraneza Jean Baptiste( miggy).

Impamvu yatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC ku isezererwa rya burundu( kwirukanwa) kw’aba bakinnyi ngo ni uko bari bamaze iminsi nta musaruro ushimishije batanga mu ikipe.

Iki cyemezo kije kandi nyuma y’aho iyi kipe ya APR FC iburiye igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru 2019-2020, aho cyatwawe na mukeba wayo Rayon Sports FC. Ni nyuma kandi yo kwisanga isezerewe mu mikino y’igikombe cy’Amahoro.

Uru nirwo rutonde rw’abakinnyi basezerewe burundu.

Inama yafatiwemo icyemezo cyo gusezerera burundu aba bakinnyi yabereye ku cyicaro cya APR FC, iyoborwa n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe Maj.Gen Mubaraka Muganga aho yashimiye abakinnyi basezerewe umurava bagaragaje mu gihe bakiniye iyi kipe.

Ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku rubuga rw’iyi kipe bwatangaje kandi ko mu rwego rwo gukora impinduka muri iyi kipe, bugiye gutangaza abandi bakinnyi bazasimbura abasezerewe mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

Iyi ni ibaruwa yahawe buri mukinnyi wasezerewe imwemerera kujya mu ikipe yindi ashaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga